Tariki 22 Nyakanga 2024, ni bwo Rayon Sports yemeje ko uyu mutoza agomba kongera kuyitoza nyuma y’iminsi 1800 yari ishize atandukanye na yo akayisigira amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mu 2018.
Si ibyo gusa kuko uyu mugabo w’imyaka 65 yari yanayihesheje Igikombe cya Shampiyona cya 2018/19. Ibi ni byo byagendeweho ubuyobozi bumusaba ko yakongera akayihesha icya 2024/25.
Intangiriro ze zari nziza muri iyi kipe kuko yahageze agatangira gutsinda no kugaragaza umukino mwiza, ibyari bikumbuwe n’abakunzi ba Rayon Sports yari imaze no kubona ubuyobozi bushya bwari bwaranakoranye na we.
Ubwo hari hashize iminsi 263 ageze mu Rwanda, yahise atangarizwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko ahagaritswe kubera umusaruro mubi n’uburwayi bw’amaso we ahakana yivuye inyuma.
Tugiye kurebera hamwe ibihe by’ingenzi byaranze uyu mutoza wigaruriye imitima y’abakunzi ba Rayon Sports ariko bigoye ko bakomezanya urugendo rugana ku Gikombe cya Shampiyona.
Akigera mu Rwanda yatangaje ko mu byo atajya yibagirwa mu buzima bwe harimo umukino wamuhurije na APR FC kuri Stade Amahoro akayitsinda igitego 1-0, bityo ko yifuza kongera kuyibabaza.
Mu mikino ibiri yamuhuje na yo, ntabwo yigeze ayibonamo n’igitego kimwe, gusa na we ntiyinjijwe na kimwe na mukeba. Amakipe yombi yanganyirizaga kuri Stade Amahoro ubusa ku busa.
Robertinho yageze muri Rayon Sports bihurirana n’uko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri mu mikino mpuzamahanga, bimuha imbaraga zo kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda kugeza ku Munsi wayo wa 22.
Gutakaza umwanya wa mbere kandi na mukeba yaragaragazaga ugucumbagira mu mikino ye, byatumye hasubizwa amaso inyuma ku bibazo bitandukanye biri muri Rayon Sports.
Mbere y’uko imikino yo kwishyura ya Shampiyona itangira, Robertinho yagiye mu biruhuko atinda kugaruka ngo akoreshe imyitozo. Ubuyobozi bwavuze ko bubizi ko yivuzaga uburwayi bw’amaso.
Yaje kugaruka mu ikipe ndetse byari ngombwa kuko yari yasoje nabi imikino ibanza atsindwa na Mukura VS ibitego 2-1.
Umukino yahereyeho imikino wo kwishyura yawukinnye na Musanze FC, imwihambiraho kugeza amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Iyi yabaye intangiriro mbi y’imikino yo kwishyura.
Kuva icyo gihe uyu mugabo yatangiye kumva igitutu cy’abafana n’abayobozi ba Rayon Sports FC bamushidikanyaho, hibazwa niba atari ukwirata inkovu z’imiringa.
Igitutu cya mukeba, APR FC, itarashakaga kuyiguma inyuma cyakomeje kuba cyose noneho bihumira ku mirari.
Mu gihe yari umutoza w’iyi kipe yahabwaga amahirwe yo kwegukana kimwe mu bikombe byahatanirwaga birimo Igikombe cy’Intwari yaviriyemo muri ½ atsinzwe na Police FC.
Kudahembwa no kuvunika kwa bamwe mu bakinnyi ba Gikundiro, byabangamiye uyu mutoza kuko rimwe na rimwe yisanganga nta mahitamo afite mu bakinnyi be.
Uyu ni umutoza utarabonye abakinnyi akinisha nk’uko yabyifuzaga, dore ko n’ikipe itatinyaga kumuha abari mu igeragezwa ngo abe ari bo atoranyamo abo azakoresha mu gihe cyo kwishyura.
Igihe cyose yahindurirwaga abungiriza uko bwije n’uko bukeye, nyamara we akaba yarasabye ubuyobozi kwizanira abe bikarangira igitekerezo cye kirengejwe ingohe.
Mu gihe yamaze muri Rayon Sports, yatoje imikino 28, muri yo atsinda imikino 16, atsindwa itatu, mu gihe yanganyije icyenda. Izamu rye ryinjijwemo ibitego 18 mu gihe yinjije 42.
Nyuma yo gutangarizwa ko ahagaritswe igihe cy’amezi abiri, yahise asaba ubuyobozi kumwishyura ibirarane n’indi mishahara ye yose isaga miliyoni 43 Frw, dore ko amasezerano ye ateganyijwe kurangira muri Kamena 2025.
Iminsi Robertinho amaze mu Rwanda kandi, yagaragaje inyota yo gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ nubwo byarangiye ihawe Umunya-Algerie, Adel Amrouche.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!