00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikorere y’inzego nshya za Rayon Sports n’ibibazo ziyisanganye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 November 2024 saa 08:22
Yasuwe :

Rayon Sports yamaze kubona ubuyobozi bushya nyuma y’amatora yabaye ku wa 16 Ugushyingo 2024, aho Urwego rwayo Rukuru rwiswe urw’Ikirenga ruyobowe na Muvunyi Paul mu gihe Komite Nyobozi y’Umuryango iyobowe na Twagirayezu Thaddée.

Ni impinduka nshya zabaye mu buyobozi bw’uyu muryango hashingiwe ku mategeko y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) agenga imiryango itari iya Leta, yavuguruwe muri Kamena uyu mwaka, agenga ishyirwaho ry’urwego rukuru.

Mu matora yo ku wa Gatandatu, yabereye mu Nzove, abanyamuryango babwiwe ko Rayon Sports izayoborwa mu buryo butatu burimo Urwego rw’Ikirenga, Komite Nyobozi na Komite ishinzwe Ishoramari.

Izi nzego ebyiri zibanza ni zo zatowe mu gihe urw’ishoramari ruzashyirwaho nyuma yo gushyiraho umurongo uhamye ku mikorere ya sosiyete y’ubucuruzi “Rayon Sports Ltd” yemerejwe muri iyi nteko rusange yabereye ku cyicaro cy’Uruganda rwa SKOL.

Inshingano z’inzego ziyoboye Rayon Sports ni izihe?

Urwego rw’Ikigenga ruyobowe na Muvunyi Paul ndetse rugizwe n’ababaye abayobozi (ku mwanya wa Perezida) ba Rayon Sports ni rwo ruzahagararira uyu Muryango mu buryo bw’amategeko.

Abandi barugize ni Dr. Emile Rwagacondo nka Visi Perezida na Murenzi Abdallah wagizwe Umunyamabanga mu gihe Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Théogène, Munyakazi Sadate, Amb. Valens Munyabagisha na Uwayezu Jean Fidèle ari Abajyanama.

Mu nteko rusange, havuzwe ko abagize uru Rwego rw’Ikirenga bazajya baterana inshuro ebyiri mu mwaka barebe uko Rayon Sports ihagaze.

Bazajya bakorana bya hafi na Komite Nyobozi y’Umuryango Rayon Sports, iyobowe na Twagirayezu Thaddée aho yungirijwe na Muhirwa Prosper na Ngoga Roger nka Visi Perezida wa Mbere n’uwa Kabiri mu gihe Umubitsi ari Rukundo Patrick.

Iyi komite iyobowe na Twagirayezu izajya ikurikirana umunsi ku munsi ibikorwa by’Umuryango Rayon Sports birimo amakipe yawo y’umupira w’amaguru mu bagabo n’abagore.

Hateganywa kandi ko Komite y’Umuryango Rayon Sports izashyiraho Umuyobozi Nshingwabikorwa uzwi nka “CEO” uzaba ari umukozi uhoraho umenya ubuzima bw’ikipe n’imiyoborere ku bandi bakozi bayo bahoraho.

Hagati y’izi mpande zombi hari Gacinya Chance Denis wayoboye Rayon Sports hagati ya 2015 na 2017, wabwiwe na Muvunyi Paul ko adakenewe cyane mu bajyanama b’Urwego rw’Ikirenga, ahubwo aba Umujyanama wa Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddée kuko ikipe ikeneye igikombe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’amatora, Paul Muvunyi yavuze ko izi nzego zombi zizakorana “nk’abagaragu b’Aba-Rayons” hagamijwe gutahiriza umugozi umwe no kongera guha ibyishimo abafana.

Muvunyi yaba acengana na Sadate?

Amakuru avuga ko Muvunyi Paul wifuzwaga na benshi barimo abemereye abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports kuyisubiramo nyuma y’imyaka ine, ari na we wagize uruhare mu kubahuza.

Gusa hari aho ubona ko bitarakunda guhuza kw’abayoboye Rayon Sports nubwo bavuga ko biyemeje gutahiriza umugozi umwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Muvunyi yateze umutego Munyakazi Sadate mu kugaragaza ko ari we wayishyize mu bibazo by’amadeni arenga miliyoni 450 Frw ifite uyu munsi.

Gusa, Sadate wari usabwe kuvuga amadeni yasigiye abamusimbuye muri Rayon Sports mu 2020, we yavuze ko ntayo ahubwo yasize kuri konti hari asaga ibihumbi 200 Frw.

Ni mu gihe ubwo Munyakazi Sadate yakoraga ihererekanyabubasha na komite y’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah, yagaragaje ko Rayon Sports ifite umwenda w’asaga miliyoni 600 Frw.

Ibi byiyongeraho ko ubwo abayobozi biyakiraga kuri Juru Park ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, hishimirwa uko amatora yagenze, Me. Zitoni Pierre Claver yasabiye Munyakazi Sadate imbabazi imbere ya Muvunyi Paul, ariko yamaganirwa kure n’abari bahari.

Sadate na Muhirwa Prosper ni bamwe mu batagaragaye ku i Rebero ubwo benshi mu batowe bishimiraga intsinzi.

Ibibazo ubuyobozi bwa Rayon Sports busanze n’uko bizakemurwa

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Muvunyi Paul yavuze ko basanze Rayon Sports ifite amadeni arenga miliyoni 4oo Frw, ibirarane by’imishahara na bamwe mu bakinnyi batahawe amafaranga baguzwe.

Yashimangiye ko bazafatanya nk’ubuyobozi ndetse hagakorwa ubukangurambaga mu bakunzi b’iyi kipe bibaruje basaga ibihumbi 548, bakareba uko ibyo bibazo byakemuka.

Muvunyi yatanze urugero rw’uko nko ku mukino wa APR FC bashobora kwakira ku wa 7 Ukuboza 2024, baramutse babiteguye neza, bakwinjiza ¼ cy’amafaranga yose basabwa kwishyura.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko mu nama abahoze bayobora Rayon Sports bagiranye n’inzego ziyobora siporo mu Rwanda, higwa uburyo bakongera kuyiba hafi, bagaragaje ikibazo cy’umwenda ukabije ifite, babwirwa ko ibyo bizakemurwa bagatangirira kuri zero.

Muvunyi yagaragaje ko sosiyete ya Rayon Sports Ltd izaba igisubizo kirambye ku kibazo cy’amikoro mu gihe izaba yatangiye gukora.

Ku bijyanye no kuba Rayon Sports imaze imyaka itanu idatwara Igikombe cya Shampiyona, Twagirayezu Thaddée yavuze ko ubu bari mu nzira nziza nyuma yo gutsinda imikino itandatu iheruka, ikipe yabo ikaba iyoboye n’amanota 20 mbere y’uko hakinwa Umunsi wa 10 bazahuramo na Gorilla FC.

Muvunyi Paul yavuze ko bagiye gutahiriza umugozi umwe bashaka uko Rayon Sports yakongera gushimisha abafana bayo
Muvunyi Paul (ibumoso) yatorewe kuyobora Urwego rw'Ikirenga rwa Rayon Sports naho Twagirezu Thaddée aba Perezida w'Umuryango ureberera amakipe ya Rayon Sports
Dr Emile Rwagacondo ni Visi Perezida mu Rwego rw'Ikirenga rwa Rayon Sports
Murenzi Abadallah yagizwe Umunyamabanga w'Urwego rw'Ikirenga rwa Rayon Sports
Ngoga Roger yongeye kuba Visi Perezida wa Kabiri w'Umuryango Rayon Sports nk'uko byari bimeze kuri manda iheruka
Abagize inzego z'ubuyobozi bwa Rayon Sports baganiriye n'abanyamakuru nyuma y'inteko rusange yabereyemo amatora mu Nzove
Munyakazi Sadate ni umwe mu bajyanama bagize Urwego rw'Ikirenga rwa Rayon Sports
Gacinya Chance Denis wagizwe Umujyanama wa Komite Nyobozi, yibukijwe ko Rayon Sports ikeneye igikombe
Ngarambe Charles ari mu bajyanama b'Urwego rw'Ikirenga

Amafoto: Ingabire Nicole

Video: Rwibutso Jean d’Amour


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .