Imikino yose yo gushaka itike ya CAN 2021 izaba mu muhezo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yamenyesheje amashyirahamwe yose ayigize ko imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, izaba mu Ugushyingo, yose izaba mu muhezo, nta bafana.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabaye ku wa 4 Ugushyingo, yitabiriwe n’abagera kuri 60 bashinzwe umutekano ku bibuga mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru n’abandi bafite izi nshingano muri CAF.

Muri Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, FERWAFA yari ihagarariwe na Nzeyimana Félix ushinzwe amarushanwa ndetse akaba ashinzwe umutekano ku bibuga.

Mu myanzuro yafashwe harimo ko “Hategurwa imikino izaba mu muhezo, nta bafana.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo ku bibuga muri CAF, Dr Christian Emeruwa, yavuze ko “Intego igamijwe ni ukugira ngo ibintu byose bikorwe kimwe muri Afurika, twizere ko imikino yabaye mu mutekano kandi ahantu hatuje. Ni byiza kurinda abakinnyi n’abasifuzi mbere, mu gihe cy’umukino na nyuma yawo.”

Muri iyi mikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane y’amatsinda, izaba hagati ya tariki ya 9 n’iya 17 Ugushyingo, u Rwanda ruzabanza kwakirwa na Cap-Vert mu mukino uzabera i Praie ku wa 12 Ugushyingo. Uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali nyuma y’iminsi itanu.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ni iya nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko yatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert ifite amanota abiri inyuma ya Mozambique na Cameroun zifite ane.

Kimwe n'iyi mikino yose izaba mu Ugushyingo, u Rwanda ruzakira Cap-Vert mu mukino uzaba nta bafana bari i Nyamirambo
Inama yahuje abashinzwe umutekano ku bibuga muri Afurika, yanzuye ko imikino yose yo gushaka itike ya CAN 2021 iba mu muhezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .