00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino ya gisirikare yo kwizihiza umunsi w’intwari igeze muri 1/2

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 16 January 2025 saa 12:37
Yasuwe :

Irushanwa rihuza ingabo z’igihugu mu guhatanira igikombe cy’intwari rigeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza aho ikipe y’abarinda abayobozi bakuru b’igihugu ari imwe mu zihanzwe amaso mu mikino izatangira gukinwa ku wa Gatandatu.

Iyi mikino ngarukamwaka, yatangiye mu mpera z’umwaka ushize aho iba igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo no gukorera hamwe ikanafasha ingabo z’igihugu kongera guhura bagasabana ari na ko bagaragaza ubumenyi bafite bunyuranye haba mu mikino ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi.

Imikino ikinwa irimo Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Handball, Kumasha n’Imikino Ngororamubiri.

Mu mupira w’Amaguru, ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) ni yo ihanzwe amaso kuko ari yo ifite irushanwa nk’iri riheruka ndetse ikaba yaranegukanye iryo Kwibohora ryashojwe muri Kamena 2024.

Mu ry’uyu mwaka, RG itaratakaza umukino izahura na CTC Gabiro ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama saa 10:00 muri Kigali Pelé Stadium mbere y’uko iy’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces, ihahurira na DIV 5 saa Sita n’Igice.

Muri Basketball Ingabo zirwanira mu kirere, RAF, zizahura na Special Forces bakinire muri Engr Command mu gihe Volleyball aba-GB bazahura na BMTC Nasho muri Gymnase ya NPC na ho Special Forces igahura na Arti Div bagakinira mu Busanza.

Mu mikino nk’iyi ariko yo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, Republican Guard yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru no muri Volleyball. Iyi kipe yiyongeraho Rwanda Military Academy Gako na yo yegukanye ibikombe bibiri ari byo Basketball na Handball.

Ikipe yabaye iya mbere mu Netball ni Rwanda Air Force naho iyabaye iya mbere mu Mikino Ngororamubiri ni General Headquarters, mu gihe BMTC Nasho yahize izindi mu kumasha.

Ikipe ya RG ni imwe mu zihabwa amahirwe mu mupira w'amaguru
Muri Liberation Cup iheruka Repubican Guard yari yatsinze BMTC Nasho ku mukino wa nyuma
Mu irushanwa ry'uyu mwaka ikipe ya RG ntabwo yari yatakaza umukino n'umwe
Iyi mikino igamije ubusabane mu Ingabo z'igihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .