Iyi mikino ngarukamwaka, yatangiye mu mpera z’umwaka ushize aho iba igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo no gukorera hamwe ikanafasha ingabo z’igihugu kongera guhura bagasabana ari na ko bagaragaza ubumenyi bafite bunyuranye haba mu mikino ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi.
Imikino ikinwa irimo Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Handball, Kumasha n’Imikino Ngororamubiri.
Mu mupira w’Amaguru, ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) ni yo ihanzwe amaso kuko ari yo ifite irushanwa nk’iri riheruka ndetse ikaba yaranegukanye iryo Kwibohora ryashojwe muri Kamena 2024.
Mu ry’uyu mwaka, RG itaratakaza umukino izahura na CTC Gabiro ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama saa 10:00 muri Kigali Pelé Stadium mbere y’uko iy’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces, ihahurira na DIV 5 saa Sita n’Igice.
Muri Basketball Ingabo zirwanira mu kirere, RAF, zizahura na Special Forces bakinire muri Engr Command mu gihe Volleyball aba-GB bazahura na BMTC Nasho muri Gymnase ya NPC na ho Special Forces igahura na Arti Div bagakinira mu Busanza.
Mu mikino nk’iyi ariko yo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, Republican Guard yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru no muri Volleyball. Iyi kipe yiyongeraho Rwanda Military Academy Gako na yo yegukanye ibikombe bibiri ari byo Basketball na Handball.
Ikipe yabaye iya mbere mu Netball ni Rwanda Air Force naho iyabaye iya mbere mu Mikino Ngororamubiri ni General Headquarters, mu gihe BMTC Nasho yahize izindi mu kumasha.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!