Kubera imikino y’amakipe y’Igihugu ari mu marushanwa atandukanye, hari kugaragara ihindagurika ry’iminsi ikinwaho imikino ya Shampiyona y’u Rwanda mu kwirinda ko yazatinda kurangira.
Nyuma yo guhura k’ubuyobozi bwa Premier League bwemeje ko amakipe azajya aba afite abakinnyi bari munsi ya batatu bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu azajya akomeza gukina Shampiyona.
Iyi ni yo mpamvu imwe mu mikino yari iteganyijwe ku munsi wa munani igomba gukinwa, haherewe ku mukino uzahuza Gasogi United na Etincelles FC muri Kigali Péle Stadium ndetse n’uwa Rayon Sports igomba kwakira Kiyovu Sports ku wa 2 Ugushyingo 2024.
Urucaca kandi rugomba guhita rwongera rugahura na Gasogi United ku Munsi wa Cyenda wimuwe ugakurwa tariki 22-24 Ugushyingo, ugashyirwa tariki 5-7 Ugushyingo 2024.
Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na Gorilla FC y’amanota 14, mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma. APR FC ni yo imaze gukina imikino mike kugeza ubu (2).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!