Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022, ni bwo amakipe atandukanye yatangiye gukina imikino ya kabiri mu matsinda yayo mu rwego rwo gushaka itiki yo kwerekeza muri kimwe cya kane cy’irushanwa ‘Rwanda Re-birth Celebrations’.
Hari amwe mu makipe byari byitezwe ko ashobora gutsindwa ibitego byinshi bigendanye n’uko imikino ibanza byari byayagendekeye agatsindwa ibitego byinshi.
Muri ayo harimo Amis Sportif yari yatsinzwe ibitego 13-1 na Domino FC, yaje kwigaranzura Black Jaquar ikayitsinda ibitego 2-1.
Indi yatunguwe ni Ikipe y’Abafana ba Arsenal ku munsi wa mbere yari yitwaye neza itsinda iy’Abafana ba Liverpool mu Rwanda ariko muri iyi mikino y’umunsi wa kabiri yatunguwe na Akadege FC itsindwa 1-0 mu gihe kari katsinzwe umukino ubanza.
Indi mikino yabaye mu mpera z’iki cyumweru harimo iyo mu itsinda rya mbere yahuje Gikundiro Forever FC yatsinze ibitego 4-1 AC Bakunda mu gihe Technicien FC yigaranzuye Green Team iyitsinda ibitego 4-3.
Mu itsinda rya kabiri, Ikipe y’abafana ba Arsenal mu Rwanda, RAFC yatsinzwe na Akadege FC igitego kimwe ku busa, Liverpool Fans FC itsindwa na ASG 2-1.
Mu itsinda rya kane naho Etoile de Gisasa yanyagiwe ibitego 6-0 na ASV mu gihe Chelsea yatsinzwe na Muyange FC ya Salongo mu Karere ka Bugesera ibitego 2-1.
Indi mikino yari itegerejwe ku cyumweru yari yitezweho no gusiga hamenyekanya amakipe ashobora gukomeza yasubitswe bitewe ahanini n’ibikorwa byo gutegura Inama ya CHOGM 2022. Biteganyijwe ko izasubukurwa ku wa 1 Nyakanga 2022.









– Basketball na yo yatangiye
Muri ‘Rwanda Re-birth Celebrations’ biteganyijwe ko hazakinwa imikino itandukanye ariko mu bakanyujijeho; muri yo harimo Basketball, VolleyBall, Koga n’imikino yo gusiganwa ku magare.
Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hatangijwe imikino yo muri Basketball aho muri iri rushanwa hitabiriye amakipe icyenda y’abakanyujijeho muri Basketball kandi bamaze imyaka itatu badakina ndetse bakaba barengeje imyaka 30 y’amavuko.
Kuri ubu hari guhatana amakipe icyenda ari yo 30Plus Vet. BBC, Western Galary BBC, Imitari BBC, Oxygen vet. BBC, Les Fideles BBC, SOS Family, REG Vet BBC na Musanze Vet. BBC.
Muri Basketball biteganyijwe ko hazahembwa amakipe atatu ya mbere aho iya mbere izahembwa ibihumbi 300 Frw, iya kabiri ihembwe ibihumbi 200 Frw mu gihe iya gatatu izahabwa ibihumbi 100 Frw.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!