Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hakinwe imikino ya ¼ cy’irangiza yasize hamenyekanye amakipe ane yakomeje mu kindi cyiciro. Iyi mikino yose uko ari ine yabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Nyakanga 2022, hakinwe imikino ibiri aho Nunga FC yatsinzwe na Green Team FC mu gihe Akadege FC yasezereye Muyange FC.
Bucyeye bwaho ku Cyumweru, tariki ya 17 Nyakanga 2022, hakinwe indi mikino ibiri.
Ikipe ya ASV (Association Sportive Volontaire) de Kigali FC yatsinze ASG FC ibitego 6-1, birimo ibya Ndayisaba Lewis wari kapiteni, Yumba Kayite winjije bitatu, Danny Leo Pasteur na Muhire.
Mu wundi mukino, Rutahizamu Ndayiragije Bosco yafashije Domino FC gusezerera Gikundiro FC iyitsinze igitego 1-0.
Uyu mukino warimo ishyaka ku mpande zombi ndetse witabiriwe n’abafana benshi biganjemo aba Rayon Sports cyane ko iyi kipe igizwe na benshi mu bayihebeye.
Gikundiro Forever FC ni yo yawutangiye yitwara neza ariko amahirwe ya mbere yabonye kuri penaliti ntiyashoboye kuyabyaza umusaruro kuko Mwiseneza Djamal [Petit Jimmy] yayihushije.
Iyi mikino yateguriwe abasoje gukina umupira ndetse n’abasheshe akanguhe bakiwurimo mu bice bitandukanye by’igihugu. Yitabirwa n’abafite ku myaka myaka 30, uretse umunyezamu wemerewe kujya munsi yayo.
Biteganyijwe ko imikino ya ½ izaba mu mpera z’iki cyumweru mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 6 Kanama 2022.
Kuri iyi tariki ni bwo hazahembwa abitwaye neza, igikorwa kizabera mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi The Ben.
Ikipe ya mbere izahabwa igikombe n’ibihumbi 500 Frw, iya kabiri ihabwe ibihumbi 300 Frw, iya gatatu izahabwa ibihumbi 200 Frw mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi 100 Frw.
Rwanda Rebirth Celebration yateguye kandi amarushanwa atandukanye arimo imikino ya Basketball y’abakanyujijeho, Volleyball n’umukino wo gusiganwa ku magare.
Amafoto y’umukino wahuje ASV de Kigali FC na ASG FC










Amafoto y’umukino wa Domino FC na Gikundiro FC














Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!