Muri rusange uyu mukino warangiye u Bufaransa bwatsinze Argentine igitego 1-0 bugera muri 1/2.
Ni umukino wari uhanzwe amaso cyane kuko uretse kuba ari ibihugu bisanzwe bifite amazina akomeye, ariko kuri iyi nshuro abatoza b’amakipe yombi ni bamwe mu bubatse izina nk’abakinnyi, ari bo Thierry Henry w’u Bufaransa na Javier Mascherano wa Argentine.
Si ibyo gusa kuko hagati y’ibihugu byombi harimo umwuka mubi watewe no kuba ubwo Argentine iheruka kwegukana Copa América 2024, yarishimiye igikombe baririmba indirimbo ziganjemo izisebya ibihugu bikinisha abakinnyi bafite inkomoko muri Afurika, kenshi usanga ari Abirabura.
Ibi nibyo byatumye ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza Igihugu ya Argentine, abafana b’u Bufaransa bayivugirizaga induru.
Mu kibuga wari umukino uryoheje ijisho. U Bufaransa bwaje kubona igitego hakiri kare ku munota wa gatanu gusa gitsinzwe na Jean-Philippe Mateta ku mupira wari uvuye kuri koruneri nziza yatewe na Olise bahoze bakinana muri Crystal Palace, ari nako umukino waje kurangira.
Ibihugu bikomoka muri Afurika byitwaye neza byose, aho Ikipe y’Igihugu ya Maroc yanyagiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 4-0, Misiri itsinda Uruguay kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Indi kipe yitwaye neza ni Espagne yatsinze u Buyapani ibitego 3-0.
Imikino ya ½ izakinwa ku wa Mbere, tariki 5 Kanama 2024, u Bufaransa buzakina na Misiri saa 21:00, mu gihe Espagne izakina na Maroc saa 18:00.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!