Papa Francis w’imyaka 88, yitabye Imana ku wa Mbere azize ‘Stroke’, yakurikiwe no kujya muri koma, ndetse no guhagarara k’umutima n’amaraso.
Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri uyu Munya-Argentine uzabera mu Mujyi wa Vatican ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, Saa Yine za mu gitondo.
Ibyo byatumye imikino itatu ya Shampiyona y’u Butaliyani yari iteganyijwe kuri uwo munsi, yimurwa ishyirwa ku Cyumweru no ku wa Mbere.
Iyo mikino ni uwo Como izakiramo Genoa n’uwa Inter Milan na AS Roma, yombi izaba ku Cyumweru mu gihe uwa Lazio na Parma washyizwe ku wa Mbere.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, imikino ine yari iteganyijwe kuba yarasubitswe, ishyirwa kuri uyu wa Gatatu Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice kubera urupfu rwa Papa Francis.
Umukino wo kwishyura wa ½ cya Coppa Italia hagati ya Inter Milan na Milan AC na wo ugombaga kuba kuri uyu wa Gatatu mu gihe uwa Bologna na Empoli uzaba ku wa Kane.
Papa Francis yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi mu 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 weguye kubera izabukuru.
Yari umukunzi ukomeye w’umupira w’amaguru, aho yari umufana w’Ikipe ya San Lorenzo yo muri Argentine kuva akiri umwana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!