00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino itatu ya Serie A yimuwe kubera gushyingurwa kwa Papa Francis

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 April 2025 saa 11:49
Yasuwe :

Imikino itatu ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Butaliyani (Serie A) yari iteganyijwe ku wa Gatandatu, yahinduriwe igihe izabera mu kwirinda ko ihurirana no gushyingura Papa Francis uherutse kwitaba Imana.

Papa Francis w’imyaka 88, yitabye Imana ku wa Mbere azize ‘Stroke’, yakurikiwe no kujya muri koma, ndetse no guhagarara k’umutima n’amaraso.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri uyu Munya-Argentine uzabera mu Mujyi wa Vatican ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, Saa Yine za mu gitondo.

Ibyo byatumye imikino itatu ya Shampiyona y’u Butaliyani yari iteganyijwe kuri uwo munsi, yimurwa ishyirwa ku Cyumweru no ku wa Mbere.

Iyo mikino ni uwo Como izakiramo Genoa n’uwa Inter Milan na AS Roma, yombi izaba ku Cyumweru mu gihe uwa Lazio na Parma washyizwe ku wa Mbere.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, imikino ine yari iteganyijwe kuba yarasubitswe, ishyirwa kuri uyu wa Gatatu Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice kubera urupfu rwa Papa Francis.

Umukino wo kwishyura wa ½ cya Coppa Italia hagati ya Inter Milan na Milan AC na wo ugombaga kuba kuri uyu wa Gatatu mu gihe uwa Bologna na Empoli uzaba ku wa Kane.

Papa Francis yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi mu 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 weguye kubera izabukuru.

Yari umukunzi ukomeye w’umupira w’amaguru, aho yari umufana w’Ikipe ya San Lorenzo yo muri Argentine kuva akiri umwana.

Papa Francis azashyingurwa i Vatican ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .