00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino isoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yimuwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Kamena 2021 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo gusubika imikino y’Umunsi wa Karindwi usoza iyo guhatanira igikombe cya Shampiyona mu makipe umunani ya mbere, yari iteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 22 Kamena 2021.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bwandikiye amakipe, iyi mikino y’umunsi wa nyuma yimuwe kugira ngo hazabanze gukinwa ikirarane kizahuza Rutsiro FC na Rayon Sports.

Bwagize buti “Dushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo ku wa 16 Kamena 2021 ajyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus aho Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere. Bitewe n’uko umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rutsiro FC na Rayon Sports ku wa 19 Kamena 2021 utabashije kuba kubera ko Akarere ka Rubavu kari muri Gahunda ya Guma mu Karere;”

“Mu rwego rw’imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko itariki y’umunsi wa nyuma wa Shampiyona ku makipe umunani ya mbere ihindutse kugira ngo hazabanze gukinwa umukino wasubitswe ugomba guhuza Ikipe ya Rutsiro FC n’Ikipe ya Rayon Sports.”

Bwasoje bugira buti “Igihe imikino izasubukurirwa naho izakinirwa tuzakibagezaho mu gihe cya vuba.”

Ku wa Gatanu, FERWAFA yari yamenyesheje amakipe ya Rutsiro FC, Marines FC na Etincelles FC ko bitarenze kuri iki Cyumweru saa Kumi, agomba kuba yatanze ibibuga azakirira imikino yayo bitari Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryifuza ko Shampiyona yaba yarangiye bitarenze ku wa 30 Kamena kugira ngo ritange muri CAF amakipe azahagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’umwaka w’imikino wa 2019/20.

Ikipe izaba iya mbere ni yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu gihe iya kabiri, izitabira CAF Confederation Cup.

Nyuma y’imikino itandatu imaze gukinwa, APR FC irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 6-0, ikayobora Shampiyona n’amanota 16, izigamye ibitego 14 mu gihe AS Kigali binganya amanota, yo izigamye ibitego 10.

Police FC ifite amanota umunani ku mwanya wa gatatu, igakurikirwa na Espoir FC ifite arindwi mu gihe Rayon Sports ifite atanu, imbere ya Marines FC na Bugesera FC zinganya ane naho Rutsiro FC ikaba ari iya munani n’amanota atatu.

Imikino isoza umunsi wa nyuma wa Shampiyona mu makipe umunani ahataniye igikombe

  • Marines FC vs Bugesera FC
  • APR FC vs Rutsiro FC
  • AS Kigali vs Police FC
  • Rayon Sports vs Espoir FC
Umukino wari guhuza Rutsiro FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu, watumye isoza Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda isubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .