00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino 83 Arsenal iheruka ntirinjizwa ibitego bitatu: Ibyo kwitega kuri UEFA Champions League

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 April 2025 saa 09:28
Yasuwe :

Irushanwa ry’amakipe y’ibihangange i Burayi, UEFA Champions League rirakomeza mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, hakinwa imikino yo kwishyura ya ¼.

UEFA Champions League ni rimwe mu marushanwa akurikirwa na benshi mu bakunzi ba ruhago ku Isi, bikaba akarusho iyo rigeze mu cyiciro cyo gukuranwamo.

Aho rigeze amakipe y’inkwakuzi yamaze gutera intambwe ya mbere igana muri ½, ariko kuko hasigaye umukino wo kwishyura hategerejwe ibitangaza, dore ko amakipe ataragira icyizere ari muri amwe mu akomeye. Ayo ni Real Madrid, Aston Villa, Borussia Dortmund na Bayern München.

Aston Villa yo mu Bwongereza ikina na Paris Saint-Germain, ifite akazi gakomeye cyane kuko yayitsinze ibitego 3-1 mu mukino ubanza wabereye Parc des Princes.

Nubwo bimeze bityo, Morgan Rogers ukinira Aston Villa mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yavuze ko uyu ari umwe mu mikino baha agaciro kandi yizeye neza ko batahana intsinzi.

Ati “Dufite buri kimwe cyose cyateza ikibazo ikipe iyo ari yo yose ku Isi. Kuri iyi nshuro tugomba gukina nk’abadafite icyo guhomba. Kuki tutabikora?”

Inzira iragoye kuko mu mikino itandatu iheruka ya UEFA Champions League, PSG yinjije ibitego bitatu cyangwa hejuru yabyo.

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, ni uza kubera kuri Signal Iduna Park, aho Borussia Dortmund yo mu Budage iza kwakirira FC Barcelona yo muri Espagne.

Umutoza wa FC Barcelona Hansi Flick araza kuba yongera guhangana na mugenzi we Niko Kovač wigeze kumwungiriza mu 2019 ubwo batozaga Bayern Munich.

FC Barcelona irakina uyu mukino ifite impamba y’ibitego 4-0 yatsinze mu mukino ubanza. Ibi bitego kandi ni ku nshuro ya mbere FC Barcelona yari ibyinjije mu mukino umwe wa ¼.

Kovač avuga ko nubwo umukino uheruka yawutsinzwe kandi arushwa, yawigiyemo amasomo yamufasha mu gihe cyo kwishyura.

Ati "Hari byinshi nabonye kiriya gihe, akazi kanjye rero ni ukuvugana n’abakinnyi tukagira ibyo duhindura.”

Amateka agaragaza ko kuva mu 1998 amakipe yombi amaze guhura inshuro esheshatu, Borussia Dortmund ikaba itarabona intsinzi na rimwe kuri FC Barcelona. Igihambaye yakoze ni ukunganya inshuro ebyiri.

Umukino utegerejwe na benshi uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 16 Mata, ubwo Arsenal izaba yerekeje ku kibuga cya Santiago Bernabéu muri Espagne gukina na Real Madrid izaba iyishakaho intsinzi igoye.

Real Madrid ifite igikombe giheruka cya UEFA Champions League, irasabwa gutanga imbaraga zayo zose kugira ngo ive inyuma yishyure ibitego 3-0 yatsinzwe na Arsenal mu mukino ubanza.

Muri uyu mukino kandi iraza kuba idafite abakinnyi bayo nka Eduardo Camavinga wabonye ikarita itukura mu mukino uheruka, Dani Carvajal na Eder Militao bafite imvune, mu gihe myugariro Ferland Mendy ashidikanywaho.

Iyi kipe ifite agahigo ko gutsindwa imikino ibanza mu marushanwa mpuzamahanga, mu nshuro 25 ikigaranzura igatahana intsinzi mu mikino yo kwishyura.

Ikindi cyo kumenya kuri uyu mukino, ni uko Arsenal y’Umutoza Mikel Arteta itarinjizwa ibitego bitatu mu izamu ryayo mu marushanwa yose kuva mu Ugushyingo 2023. Ni ah’Umutoza Carlo Ancelotti ho gutuma atuzuza adakomeza gushyiraho agahigo ko kuzuza imikino 84.

Bayern Munich iri mu makipe akomeye i Burayi, yatsinzwe umukino ubanza wa Inter Milan ibitego 2-1. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu, kuri Stadio Giuseppe Meazza.

Bayern Munich ifite imvune nyinshi kuri uyu mukino kuko iza kuba idafite abakinnyi batandutu mu bakomeye ifite aribo Alphonso Davies, Ito Hiroki, Jamal Musiala, Manuel Neuer, Dayot Upamecano na Tarek Buchmann.

FC Barcelona irakina na Borussia Dortmund ifite impamba y'ibitego 4-0
Inter Milan irasabwa kwihagararaho imbere ya Bayern Munich
PSG irasabwa kurinda intsinzi yayo imbere ya Aston Villa ikagera muri 1/2 cya UEFA Champions League
Umukino wa Arsenal na Real Madrid utegerejwe na benshi
Uko imikino yo kwishyura ya 1/4 cya UEFA Champions League iteganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .