00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuba mayibobo ntibyamubujije gukabya inzozi! Inzira yagejeje Dushime muri Portugal (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 December 2024 saa 08:19
Yasuwe :

Umupira w’amaguru ni imwe muri siporo zoroshye kuba zakorwa n’umuntu uwo ari we wese, ariko byakubitaniraho no kuwukunda bikaba akarusho kuko bikubera umurimo, umwe ukora unawishimiye.

Hari bamwe mu bakinnyi bakomeye banditse amazina mu mateka ya ruhago, nyamara ubuzima bavukiyemo butarabahamirizaga ko umunsi umwe amateka azahinduka.

Ingero nyinshi zirahari, aho twavuga nka Lionel Messi wavutse mu gihe igihugu cye cya Argentine cyari mu bukene bukabije, abaturage benshi barimo n’umuryango we imibereho iri hasi cyane.

Mugenzi we w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yavutse ku bw’amahirwe kuko inda ye nyina yashatse kuyikuramo kuko yumvaga ko atazabona uko amurerana n’abo bavukana bane. Se yari yarishwe n’inzoga ibirebana no kwita ku muryango yarabyirengagije.

Sadio Mane wakuriye mu cyaro cya Bambali muri Senegal, yaretse ishuri kuko nta bushobozi iwabo bari bafite, Se amusunikira kujya yiga iby’idini ya Isilamu ariko birangira yihebeye ruhago.

Nyuma y’izi ngero zose, tugiye kurebera hamwe ubuzima bugoye bwa Dushime Jean Claude w’imyaka 15 uherutse kuba mu bana batatu berekeje muri Rio Ave F.C ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Portugal gukora igeragezwa.

Dushime Jean Claude yatangiye gukina ruhago akiri umwana muto

Dushime yavutse tariki ya 1 Mutarama 2009, avukira mu Mujyi wa Kigali. Yavutse ari umuhungu umwe gusa, akaba uwa wa kane mu bana batanu.

Mu kiganiro kirambuye umubyeyi we, Nyirarukundo Dorothée, yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko Dushime yarezwe nk’abandi bana bose ariko ubuzima bwatumaga hari ibyo atabona, afata umwanzuro wo kujya mu muhanda.

“Yakundaga umupira cyane, iyo namutumaga aho ari ho hose yaba no kuvoma, nta handi yahitiraga hari mu mupira. Ibyo mu rugo byose yaba yabirangije, agahita ajya mu mupira. Yavaga mu rugo saa Mbili akagaruka saa Moya z’ijoro atanariye, nta nzara yumva.”

KEFA Project yafashije Dushime Jean Claude imukuye mu buzima bubi bwo mu muhanda

Mu muhanda ni ho yahuriye n’umuryango w’abagiraneza utegamiye kuri Leta, wifashisha umupira w’amaguru ufasha abana baba mu buzima bubi gusubirana n’imiryango ndetse bakayoboka n’ijambo ry’imana (KEFA Project).

Kuva akiri umwana muto, Dushime yakundaga imyitozo

Tony Football Excellence Program yamurikiye Isi impano ya Dushime

Muri uyu mwaka wa 2024, ni bwo Dushime yavuye muri KEFA Project yerekeza mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’Abanya-Israel rya Tony Football Excellence Program rikorera mu Karere ka Musanze.

Nk’uko iri rerero ribigenza ku bandi bakinnyi bose, ryamuhaye amahirwe yo gukomeza gukarishya impano ye, rimuha ubundi bumenyi kuri ruhago igezweho.

Dushime yagize ati “Kuyijyamo byaturutse ku mukino waduhuje, abatoza barambona bavuga ko banshaka ni ko nabitekereje. Ariko mpageze ubuzima bwari butandukanye n’ahandi hose nanyuze. Bampaye ubumenyi ntari mfite kandi bamfata nk’umwana.”

Dushime yatangiye akina mu izamu nyuma ahindurwa rutahizamu

Uko Dushime yerekeje muri Portugal

Kuva Tony Football Excellence Program yagera mu Rwanda, yatangiye kugaragaza ko ishishikajwe no kumurikira Isi impano ziri mu Rwanda, aho yatangiye kujya ibohereza muri shampiyona zikomeye ku Isi harimo na Portugal.

Muri Nzeri 2024, ni bwo Dushime yabwiwe ko ari mu bana batatu bagomba kujya muri Rio Ave F.C. yo mu Cyiciro cya Mbere muri Portugal, bakajya gukora igeragezwa ndetse no gufata amasomo ya ruhago.

Ni inkuru yamushimishije cyane kandi akaba ari urugendo yiteguye kubyaza umusaruro akiteza imbere adasize abamureze.

Ati “Ndashimira buri wese wagize uruhare mu gutuma ngera aho ngeze aha. Si ibintu niyumvishaga nkibimenya, ariko nageze aho ndabyizera mbibwiwe n’umuyobozi mukuru wacu [Yonat Tony Miriam Listenberg].”

“Nzagerageza uko nshoboye kose nkore cyane kugira ngo mpeshe ishema abanyizeye barimo umuryango wanjye, Tony Football ndetse na KEFA yangize uwo ndi we.”

Nyina umubyara, Nyirarukundo, yamuhaye impanuro amusaba ko azakomeza gukunda umuryango nk’uko yabigaragaje atuma bava aho bari batuye habi akabatuza aheza.

Ati “Icyo mwisabira, azagumane urukundo rw’abo bari kumwe n’umupira w’amaguru.”

Dushime yabaye umukinnyi w’irerero rya Kiyovu Sports, Addax FC n’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 15, ndetse akaba yarifujwe n’irerero rya APR FC gusa ntibyakunda.

Tony Football Excellence yafunguriye amarembo Dushime Jean Claude ageza impano ye i Burayi
Dushime wararaga mu muhanda ubu ahagararira igihugu
Dushime yanyuze mu ikipe y'abato ya Addax FC
Ubwo Dushime yakiniraga Addax
Dushime ari mu bakinnyi beza Tony Football Excellence Program ifite
Dushime Jean Claude, Ishimwe Alain Fiston na Yangiriyeneza Erirohe, berekeje mu ikipe yo muri Portugal
Dushime ageze ku rwego rwo kwitabazwa mu Amavubi y'abatarengeje imyaka 15
Dushime yagize n'amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 15
Nyirarukundo Dorothée avuga ko ubuzima bubi umuryango warimo bwatumye Dushima ajya kuba mu muhanda
Rutangengwa Jean Damascene anezezwa n'urwego Dushime agezeho

Video: Byiringiro Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .