Ni ibirori byabereye kuri Mrsool Park mu Mujyi wa Riyad, ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 3 Mutarama 2023, byitabiriwe n’abarenga ibihumbi 25.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Cristiano Ronaldo yavuze ko yahisemo Ikipe ya Al Nassr kubera ko ntacyo atakoze mu makipe y’i Burayi.
Yagize ati "Akazi kanjye i Burayi kararangiye kuko nakiniye amakipe yaho yose akomeye. Hari ayo muri Brésil, Portugal, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia yanyifuzaga ariko ijambo ryanjye narihaye Al Nassr”.
Abajijwe icyatumye ajya gukina muri Arabie Saoudite, Ronaldo yavuze ko shampiyona yaho irimo guhangana gukomeye n’ubwo abantu batabizi.
Uyu mugabo azajya ahembwa miliyoni 200€, mu myaka ibiri yasinyiye iyi kipe ya kabiri mu kugira ibikombe byinshi bya shampiyona (16) muri Arabie Saoudite, inyuma ya Al Hilal ifite 18.
Ronaldo azakina umukino we wa mbere muri iyi kipe nshya kuwa Gatandatu ubwo bazaba bahura na Al Shabab iyoboye Shampiyona kugeza ubu.
Umukino wa mbere mu rugo imbere y’abafana, uyu mugabo azawukina na Ettifaq tariki ya 21 Mutarama 2023.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!