Ni ikipe yigaragaje ku isoko ryo muri iyi mpeshyi nyuma yo kurokoka ku mukino wa nyuma aho byasabye ko itsindira Etoile de l’Est iwayo muri Gicurasi kugira ngo ibashe kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2024/25, Bugesera FC yaguze abakinnyi barimo Iracyadukunda Eric wavuye muri Kiyovu Sports, Hirwa Jean de Dieu wavuye muri Marines FC, Ciza Jean Paul na Ndayogeje Gérard bavuye muri Mukura VS.
Yaguze kandi Bizimana Yannick wavuye muri APR FC, Umunyezamu Arakaza MacArthur wavuye muri Etincelles FC, Mfashingabo Didier wavuye muri Sunrise FC na Mucyo Didier Junior wayisubiyemo avuye muri Rayon Sports.
Umutoza Haringingo Francis Christian yavuze ko nubwo batangiye imyitozo batinze ariko bari kugerageza guhuza ikipe kugira ngo bazabone umusaruro mu ntangiriro za Shampiyona.
Ati “Twiteguye neza nubwo twatangiye dutinze. Ku myitozo ndi kubona n’aho tugeze, ndumva turi mu nzira nziza. Tumaze gukina imikino nk’ingahe ni bwo tuzabona uko duhagaze mu yandi makipe.”
Yakomeje agira ati “Andi makipe yatangiye mbere yacu, ubu tumaze gukina umukino umwe wa gicuti, ndatekereza ko muri iki cyumweru dushobora gukina imikino nk’ibiri yatuma tumera neza.”
Haringingo yashimangiye ko kugera muri Bugesera FC hagati mu mwaka w’imikino ushize, biri mu byatumye uwo mwaka ugorana, ikipe ikarokoka ku munsi wa nyuma, yongeraho ko intego ari uguhindura ayo makosa.
Ati “Ni ubwa mbere nageze ku mukino wa nyuma mpatanira kutamanuka, mbere nageraga ku mukino wa nyuma mpatanira igikombe ariko byabaye ngombwa ko uyu mwaka bihinduka. Tuzashyira imbaraga nyinshi muri Shampiyona kugira ngo duhindure ibyo bintu.”
Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, yavuze ko ibihe bibi iyi kipe yanyuzemo mu myaka ibiri ishize byabaye amateka kuko ubu bicaye bakabiha umurongo.
Ati “Icyahindutse abantu babimenya, ubu twashatse abakinnyi bafite ubunararibonye kuko ni kenshi twagiye gushaka abana bakiri bato cyane, bagakina ariko umusaruro ukabura. Turashaka ko ikipe itakongera kujya mu bihe nk’ibyo twabayemo.”
Yakomeje agira ati “Ubu twabihinduye kirazira muri Bugesera FC, ntabwo ari ikipe ikwiriye kongera kugera ku munsi wa nyuma, abantu imitima ibarya. Ni intego twihaye, biriya bintu ntabwo bizongera.”
Umuyobozi wa Bugesera FC yemeje ko hari abaterankunga bashya bari mu biganiro n’iyi kipe, ashimangira ngo ikibazo cy’amikoro cyavugutiwe umuti.
Yavuze ko umwaka w’imikino mushya uzaba ukomeye kubera amakipe yose yiyubatse agura abakinnyi benshi ndetse mu byo kuwitegamo harimo irumbuka ry’ibitego.
Bugesera FC izakira Amagaju FC mu mukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Bugesera ku wa Kane, tariki ya 15 Kanama saa Cyenda.
Video: Hirwa Placide
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!