Wanyama wavukiye akanakurira muri Kenya, yatangiye gukina ruhago mu makipe yaho arimo Nairobi City Stars na AFC Leopards mbere yo kujya muri Helsingborgs IF muri Suède mu 2007, ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Shampiyona y’u Bwongereza aho akina hagati mu kibuga muri Tottenham Hotspur.
Nyuma yo gukina imikino 18 agafasha ikipe ye kurangiza muri enye za mbere zizitabira UEFA Champions League, mu mpera z’icyumweru gishize Wanyama yagarutse muri Kenya gusura umuryango n’inshuti nyuma ajya gukomereza ibiruhuko mu Birwa bya Zanzibar, hamwe mu hakunzwe cyane kubera imiterere yaho yihariye.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa IGIHE wahuriye muri Zanzibar, yatangaje ko byabanje kumugora ubwo yari agiye gukina i Burayi, by’umwihariko mu Bwongereza ariko anahishura ibanga ryamufashije kwitwara neza.
Yagize ati “Premier League ni imwe muri shampiyona zikomeye ku Isi, niyo mpamvu buri mukinnyi aba arota kuyikinamo. Mbona amahirwe yo kuyijyamo narishimye. Byari bikomeye cyane, byansabye gukora ntizigamye kuko hari inzitizi nyinshi ariko hamwe no kwitanga no gushyira Imana imbere, nabashije kuguma meze neza.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yanagiriye inama abakinnnyi bo mu Karere na Afurika muri rusange bifuza kugera ikirenge mu cye, bagakina i Burayi mu makipe akomeye.
Ati “Ubutumwa nabaha ni uko bakomeza gukora cyane, bakigirira icyizere kandi bagashyira Imana imbere mu byo bakora byose. Umuntu agomba gukoresha imbaraga ze zose, Imana igakora ibisigaye.”
Yavuze ko muri iki gihe cy’ibiruhuko yahisemo gusura Zanzibar kuko ari hamwe mu hantu heza, bikaba ari ku nshuro ya kabiri ahageze mu buzima bwe gusa ubu akaba ari bwo yabonye umwanya uhagije wo gusura buri kintu cyose yifuzaga.
Abajijwe niba muri gahunda ze ateganya kuzasura u Rwanda, yagize ati “Yego rwose, nzaza, nzasura u Rwanda vuba aha.”
Wanyama yerekeje muri Tottenham Hotspur muri Kamena 2016 aguzwe miliyoni 11 z’ama-pound (asaga miliyali 12 na miliyoni 512 z’amafaranga y’u Rwanda) avuye muri Southampton yari akiniye imyaka itatu, kuva mu 2013 kugera mu 2016 akaba yarananyuze muri Celtic hagati ya 2011 na 2013 ndetse yanakiniye Beerschot yo mu Bubiligi hagati ya 2008–2011.











Amafoto na Video: Mugwiza Olivier
TANGA IGITEKEREZO