Ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, ni bwo Gueulette yageze i Tripoli aho Amavubi ari gukorera imyitozo ya nyuma. Yatindijwe n’uko yabanje gufasha ikipe ye mu mukino yatsinzemo RSCA Futures U23 muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri [Challenger Pro League].
Mu butumwa yatanze nyuma y’imyitozo na bagenzi be yabanje kuvuga ko yagize urugendo rurerure rwatumye agira umunaniro ariko ubuzima bwe kimwe na bagenzi be bumeze neza bityo yiteguye.
Yasanze abandi baramaze kumenyera imyitozo nkuko abivuga ndetse n’ikipe ikaba irimo impinduka kandi kuba Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iheruka gutsinda umukino ari ikindi cyizere.
Ati “Urabona ko hari gukorwa igishoboka cyose mu gutegura umukino. Iri ni irushanwa rishya ndetse ry’urugendo rutoroshye ariko tugomba kuba beza kugira ngo tube twabona umusaruro mwiza.”
“Ni byiza kandi ko umukino duheruka twawutsinze rero ikigomba gukorwa ni uguhozaho, tukumva ibitekerezo by’umutoza, ndumva ko uko byagenda kosa tuzakorana imbaraga tugatangira neza gushala itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.”
Avuga ku kuba ari mu bakinnyi bagiye gukina n’ikipe yo mu Barabu ku nshuro ya mbere, yavuze ko ari ikintu aha agaciro kandi kizatuma bashyiramo imbaraga nyinshi.
Ati “Ni ubwa mbere ngiye gukina n’ikipe y’igihugu yo mu Barabu, gusa mfite inshuti zibakomokamo ndetse na hariya mu Bubiligi mu makipe tujya duhura barahari. Hari abo nzi bakinira Maroc na Tunisia. Ubu ikiriho ni ukwiga abo tuzahura na bo kuko ni byo bizaturinda ibibazo.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukina mu kibuga hagati ari kumwe n’abandi aho bari gutegura imikino ibiri harimo uwa Libya uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri ndetse n’undi uzabera mu Rwanda ukabahuza na Nigeria, tariki ya 10 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!