U Rwanda rwanganyije na Uganda ubusa ku busa, ruzasubira mu kibuga ku wa Gatanu, ruhura na Maroc ifite irushanwa riheruka ryabaye mu 2018, ubwo yari yaryakiriye.
Myugariro w’u Rwanda, Omborenga Fitina, watowe nk’umukinnyi w’uyu mukino, yavuze ko afite intego zo kwitwara neza mu irushanwa ryose.
Ati “Mu by’ukuri ni umukino wari ukomeye, wasabaga kwitanga ku mpande zombi. Ntabwo wari woroshye kandi nishimiye kuba umukinnyi w’umukino. Ubusanzwe naje hari intego mfite muri njye, yo kujya nitwara neza muri buri mukino.”
Agaruka ku mvune yagize mbere y’uko iri rushanwa ritangira mu cyumweru gishize, Omborenga Fitina yavuze ko kuri ubu ameze neza kuko yari yasabwe kuruhuka.
Ati “Akabazo ko nari nakagize, ariko ntabwo byari bikomeye cyane. Ni ikibazo cyari cyoroshye, nasabwaga kumara umunsi cyangwa ibiri ubundi nkakomeza imyitozo.”
Omborenga Fitina yakinnye bwa mbere Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) mu 2016, ubwo yakiniraga Kiyovu Sports.
Nyuma y’aho yashimwe na Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, ayikinira umukino umwe mbere yo kujya muri APR FC akinira guhera mu mwaka w’imikino wa 2017/18. Ni ku nshuro ya gatatu ari gukina irushanwa rya CHAN.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!