Ni ikipe igaragaramo Uwumukiza Obed usanzwe ukinira Mukura VS wahamagawe bwa mbere ndetse na Manishimwe Djabel na Ishimwe Pierre batari baherutse.
Mu kiganiro bagiranye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aba bakinnyi bagaragaje imbamutima zo kwisanga mu Amavubi.
Manishimwe Djabel ukinira Naft Al-Wassat SC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq, yatangaje ko yishimiye kongera guhamagarwa mu Amavubi.
Ati “Ni ibintu byanshimishije kuko buri mukinnyi aba yifuza guhagararira igihugu cye mu marushanwa mpuzamahanga. Ubuzima muri Iraq bumeze neza buroroshye ni bwiza muri rusange.”
Yakomeje avuga ko iyi kipe yahindutse isigaye imeze nk’umuryango.
Ati “Nta bintu byinshi byahindutse, abo mperuka nibo benshi bagihari ariko hari abandi biyongereyemo. Icyahindutse nabonye nuko kuri iyi nshuro basigaye ari umuryango cyane, bakorera hamwe.”
Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre umaze iminsi yitwara neza yagaragaje ko yari akumbuye Amavubi.
Ati “Ni ibyishimo. Ntakubeshye narinkumbuye Amavubi. Ibintu byinshi byarahindutse, uko twari tubayeho n’imyitozo byarahindutse. Ndasaba abafana kuzaza ku bwinshi kandi ntekereza ko bizadufasha cyane.”
Ni inshuro ya mbere, Uwumukiza Obed ahamagawe mu Ikipe y’Igihugu, ibyo yagaragaje nk’iby’agaciro.
Ati “Ni iby’agaciro kuba narahamagawe mu Ikipe y’Igihugu, byaranshimishije cyane. Abakinnyi bameze neza, banyakiriye neza. Itandukaniro n’ubuzima amakipe abayemo.”
Amavubi akomeje kwitegura Nigeria bazahura mu mukino w’Umunsi wa Gatanu mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe saa 18:00 kuri Stade Amahoro.
Ni umukino ukomeye cyane kuko Nigeria iri gukubita agatoki ku kandi cyane ko mu mikino iheruka guhuza amakipe yombi, Amavubi yatsinze umwe banganya undi.
U Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota arindwi runganya na Afurika y’Epfo na Bénin. Lesotho iri ku mwanya wa kane n’amanota atanu, Nigeria atatu na Zimbabwe ya nyuma ifite abiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!