00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’umuhungu wa Mafisango watangiye gukina mu Cyiciro cya Mbere (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 February 2025 saa 03:41
Yasuwe :

Umuhungu wa Mafisango Patrick wagize izina rikomeye muri Ruhago y’u Rwanda, Tabu Tegra Crespo, yavuze ko yishimiye kugera mu Cyiciro cya Mbere, anahishura ko izina rya se rijya rimushyiraho igitutu.

Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, nyuma y’umukino Kiyovu Sports akinira yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona.

Crespo ni umwe mu bakinnyi bane, Intare FC iherutse gutiza Urucaca rutemerewe kugura abakinnyi bashya kubera ibihano rwahawe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Uyu mukinnyi yinjiye mu kibuga ku munota wa 66 asimbuye Twahirwa Olivier.

Nyuma y’umukino yatangaje ko yishimiye kugera mu Cyiciro cya Mbere by’umwihariko agahera ku mukino wa APR FC.

Ati “Ni ibintu uba wishimiye cyane ariko umukino wa mbere uba ugoye noneho ari kuri APR FC. Numvaga ndibubure aho mpagarara ariko Imana yamfashije.”

Yakomeje avuga ko yatangiye afite ubwoba ariko nyuma buza gushira.

Ati “Nagiye mu kibuga numva ndakora igishoboka cyose. Nta kubeshye hari aho byageze ngira ubwoba ariko nageze mu kibuga burashira.”

Mafisango ni izina rikomeye mu mupira w’u Rwanda, aho yanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC na ATRACO FC.

Crespo avuga ko iryo zina rya se rijya rimushyira ku gitutu ariko abyakira nk’ibimuha imbaraga.

Ati “Ntabwo cyabura (igitutu) niyo mpamvu nanjye nkomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo mbikore neza kandi mbikunze.”

Kiyovu Sports yakomeje kuba ku mwanya wa nyuma gusa kimwe n’abandi bakinnyi bayo, Crespo yavuze ko itazamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Ati “Birashoboka cyane ntabwo tuzamanuka ariko bizaterwa n’uburyo tuzagenda twitwara, gusa uko turi kubitegura ndabizi neza ko tuzitwara neza.”

Mafisango Mutesa Patrick wabayeho Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana mu 2012 azize impanuka y’imodoka yakoreye muri Tanzania aho yakinaga.

Mafisango yavutse tariki 9 Werurwe 1980, yakiniye TP Mazembe yo muri RDC, aza mu Rwanda muri APR FC mu 2006, ayivamo ajya muri ATRACO FC mu 2007, ayikinira imyaka ibiri asubira muri APR FC mu 2009. Iyi kipe yongeye kuyivamo mu 2010 yerekeza muri Azam FC muri Tanzania , ayivamo yerekeza muri mukeba Simba SC ari nayo yitabye Imana akinira. Yakiniye Amavubi imikino irenga 25.

Tabu Crespo yakinnye umukino we wa mbere mu Cyiciro cya Mbere
Tabu Crespo yavuze ko yabanje kugira ubwoba ubwo yinjiraga mu kibuga
Crespo ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga icyizere
Mafisango yitabye Imana mu 2012 azize impanuka y'imodoka
Mafisango Patrick yabayeho Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu

Video: Inshungu Spes


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .