00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abakinnyi bashya bakoze imyitozo ya mbere mu mwambaro w’Amavubi (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 21 September 2022 saa 10:48
Yasuwe :

Abakinnyi 21 barimo abashya bagaragaye bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi bakoze imyitozo yo gukora ku mupira mu kibuga muri Maroc aho bari kwitegura gukina umukino wa gicuti.

Iyi myitozo yabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 20 Nzeri 2022. Yitabiriwe n’abakinnyi batandukanye barimo abashya ndetse n’aba AS Kigali na APR FC bakubutse mu mikino mpuzamahanga n’abandi bakina hanze y’u Rwanda.

Abakinnyi bashya mu Amavubi barimo Sahabo Hakim ukinira Lille y’Abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck yo mu Cyiciro cya Mbere muri Luxembourg na Ishimwe Gilbert ukinira Orebro Syrianska yo muri Suède.

Aba bakinnyi bakoze imyitozo ya mbere mu Ikipe y’igihugu batangaza ko bafite intego yo kuyifasha kwitwara neza.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakomeje imyitozo muri Maroc nyuma y’uko mu gitondo abakinnyi bari bakoreye muri gym.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo, abashya barimo abahamagawe bwa mbere batangaje ko bafite intego zo kwitwara neza no gukorana na bagenzi babo.

Sven Kalisa w’imyaka 24 ukinira Etzella Ettelbruck mu Cyiciro cya Mbere muri Luxembourg, yavuze ko yizeye kuzitwara neza mu Ikipe y’Igihugu.

Yagize ati “Ababyeyi banjye bavukiye mu Rwanda. Data avuka i Gisenyi, mama ni uwo mu Bugesera. Narebye imikino y’u Rwanda ariko ntewe ishema no kuba narukinira. Ababyeyi banjye na bo batewe ishema no kumbona nkinira ikipe y’igihugu.’’

Yavuze ko afite intego zo gukorana n’abandi bakinnyi no gukora cyane kugira ngo igihugu kibone amanota menshi.

Yakomeje ati “Nanjye iki ni igihe cyo kwerekana icyo nshoboye. Nagiye ndeba imikino nk’uwaduhuje na Sénégal. Nshimishijwe no gukorana n’abandi.’’

Sahabo Hakim w’imyaka 17 na we yahamagawe mu Amavubi avuye muri Lille y’abatarengeje imyaka 19.

Mu rugendo rwe nk’umunyamupira, avuga ko yatangiye gukina aba muri Suède.

Ati “Mfite umuryango munini mu Rwanda, ndiyumva neza kuko nabonye abakinnyi bameze neza. Intego mfite ni ugukina neza, gutsinda ibitego no gufasha abafana kwishima.’’

Izi ntego azihuriyeho na Ishimwe Gilbert w’imyaka 21 ukinira Orebro Syrianska mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède.

Yakomeje ati “Imyitozo y’uyu munsi yari myiza cyane, nabonye ari abakinnyi beza bafite urwego rwiza. Intego yanjye ni ugukina umupira mwiza, gutsinda ibitego cyangwa ngatanga imipira ibyara ibitego, tugafasha Abanyarwanda kwishimira umupira.’’

Aba bakinnyi bahamagawe mu kongerera Amavubi imbaraga kuko imaze igihe idatanga ibyishimo ku bakunzi bayo.

Abakinnyi batakoze imyitozo kuko bataragera muri Maroc barimo Niyonzima Ally ukinira Bumamuru yo mu Burundi, Steve Rubanguka wa Zimbru Chișinău yo muri Moldova na Habimana Glen ukinira Victoria Rosport muri Luxembourg.

Ikipe y’Igihugu Amavubi itozwa n’Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer iri muri Maroc aho yitegura imikino ya gicuti izakinira muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu w’iki cyumweru ari bwo Amavubi azakina na Guinée équatoriale umukino wayo wa mbere wa gicuti, uzaba saa Kumi n’Imwe ku isaha yo mu Rwanda. Umukino wundi uzaruhuza n’Ikipe ya Maroc ya CHAN.

Indi nkuru wasoma: Amavubi akomeje imyitozo muri Maroc, Abatarengeje imyaka 23 bayo bahagamye Police FC

Sahabo Hakim afite umupira agerageza guhanahana na bagenzi be
Mutsinzi Ange agerageza kugumana umupira ubwo yari mu myitozo
Ni imyitozo ya mbere bakoreye mu kibuga kuva bagera muri Maroc
Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer yitezweho gufasha ikipe y'igihugu kongera gusubira ku ruhando rw'amakipe akomeye
Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi bagenderwaho mu bwugarizi bw'Amavubi
Abakinnyi bashya bishimiye uko basanze abandi bakinnyi b'Ikipe y'Igihugu Amavubi bahagaze
Amavubi aritegura imikino ibiri ya gicuti irimo uzayahuza na Guinée équatoriale na Maroc y'abakina imbere mu gihugu izitabira CHAN
Serumogo Ally ni umwe muri ba myugariro bahagaze neza muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda
Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi, aganira n'abakinnyi be barimo Bryan Ngwabije (ibumoso), Nishimwe Blaise na Manzi Thierry
Omborenga Fitina ukinira APR FC ari kumwe na Jimmy Mulisa uri mu batoza bungirije b'Amavubi yerekeje muri Tunisia
Serumogo Ally ukinira Kiyovu Sports ahagarika umupira ubwo yari mu myitozo Amavubi yakoreye bwa mbere muri Maroc
Niyomugabo Claude ukinira APR FC yasanze bagenzi be muri Maroc ndetse yatangiye imyitozo nyuma yo kuva muri Tunisia aho ikipe ye yasezerewe na US Monastir muri CAF Champions League
Kimenyi Yves (ibumoso) wa Kiyovu Sports na Ntwali Fiacre ukinira AS Kigali ni bo banyezamu bari kumwe n'Amavubi
Sahabo Hakim w’imyaka 17 yahamagawe mu Amavubi avuye muri Lille y’abatarengeje imyaka 19
Ishimwe Gilbert ukinira Orebro Syrianska yo muri Suède ahanahana umupira na bagenzi be
Ishimwe Gilbert yakoze imyitozo ya mbere mu Amavubi
Mutsinzi Ange ukinira Trofense yo muri Portugal na we yakoze imyitozo
Bizimana Djihad ukinira Deinze yo mu Bubiligi na we yakoranye imyitozo na bagenzi be
Sven Kalisa w’imyaka 24 ukinira Etzella Ettelbruck yizeye kuzitwara neza mu Ikipe y’Igihugu Amavubi
Kagere Meddie yitezweho ibitego nka rutahizamu uzaba uyoboye abandi
Bryan Ngwabije azaba ahagaze mu bwugarizi bw'Ikipe y'Igihugu Amavubi
Abakinnyi b'Amavubi bari muri Maroc aho bitegura gukina imikino ibiri ya gicuti
Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck yo mu Cyiciro cya Mbere muri Luxembourg ni ubwa mbere yitabiriye ubutumire bw'Amavubi
Bryan Ngwabije ukinira Andrezieux yo mu Bufaransa yaganiraga na Rafael York [12] wa Eskilstuna yo muri Suède
Imanishimwe Emmanuel ukinira FAR Rabat yo muri Maroc ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu Banyarwanda bakina hanze y'igihugu
Sven Kalisa na we ni ku nshuro ya mbere yagaragaye mu mwambaro w'Ikipe y'Igihugu Amavubi
Sahabo Hakim yishimiye icyizere yagiriwe ahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .