00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abakinnyi ba APR FC nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 May 2025 saa 08:36
Yasuwe :

Abakinnyi ba APR FC banezerewe bidasanzwe nyuma yo gutsinda Rayon Sports FC bakayambura Igikombe cy’Amahoro baherukaga mu myaka umunani ishize. Bavuze ko ari inzira nziza iberekeza mu mikino Nyafurika.

Ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025, ni bwo Stade Amahoro yari yuzuye abafana, yakiriye umukino ukomeye warangiye Ikipe y’Ingabo itsinze Gikundiro ibitego 2-0.

Nyuma y’umukino hari byinshi byatangajwe n’abakinnyi, aho Djibril Ouattara wafunguye amazamu, yavuze ko yifuzaga guha APR FC igikombe ndetse intego afite ikaba ari imikino mpuzamahanga.

Ati “Igitego natsinze, nihuse cyane nsiga ba myugariro ba Rayon Sports, bihura n’uko bagenzi banjye na bo bari batinze, mfata icyemezo niterera mu izamu. Ndashimira Imana ko byakunze.”

“Ni ubwa mbere nkiniye APR FC, nagombaga kuyiha igikombe. Ubu igikurikiyeho ni ukwitegura amarushanwa Nyafurika. Iki gikombe rero cyari ingenzi cyane kuri twe.”

Niyibizi Ramadhan we yatangaje ko ari ibyishimo bidasanzwe kandi ari ubutumwa kuri shampiyona iri kugana ku musozo.

Ati “Nyuma y’imyaka umunani twongeye gukora amateka, ndabishimira Imana na bagenzi banjye. Twari dukeneye Igikombe cy’Amahoro kurenza Rayon Sports kuko bo baragiherutse. Twaje tugomba gutsinda 100%.”

“Muri Shampiyona tugomba gukomeza gukora kugeza ku munota wa nyuma kuko intego dufite ni ugutwara ibikombe byose uko ari bibiri.”

Myugaro w’Ikipe y’Ingabo, Niyigena Clément, we yavuze ko intwaro ikomeye yabafashije kugera ku ntsinzi ari ibiganiro abakinnyi bagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, mbere y’umukino.

Ati “Kuba yaratuganirije [Gen. Mubarakh Muganga] hari icyo byatwongereye. Yaraje atwibutsa inshingano zacu kuko rimwe na rimwe hari igihe ukenera igitutu cy’abayobozi kugira ngo utware umukino.”

“Gukina n’umukeba ntihaboneke igitego ni ikibazo. Byibuze murakanganya ariko habayemo gutsindana.”

APR FC yaherukaga Igikombe cy’Amahoro mu 2017. Yamaze gushimangira inzira igana mu mikino Nyafurika, aho isabwa gutwara Rwanda Premier League ngo izakine CAF Champions League, mu gihe byanze yakina CAF Confederation Cup.

Djibril Ouattara ni we wafunguriye amazamu APR FC
Mugisha Gilbert yemera ko atari mu bihe byiza ariko ari gukora cyane ngo yongere abone ibitego bihoraho
Niyibizi Ramadhan yatangaje ko hakurikiyeho gushaka Igikombe cya Shampiyona
APR FC yegukanye Igikombe cy'Amahoro nyuma y'imyaka umunani
Abakinnyi ba APR FC batangaje ko bakiniye ku gitutu cy'abayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .