00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’Aba-Rayons ku kwegura kwa Perezida Uwayezu (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 September 2024 saa 09:13
Yasuwe :

Tariki 13 Nzeri 2024, abakunzi ba Rayon Sports bakiriye inkuru ko Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle yeguye kuri izi nshingano nyuma y’imyaka itatu, amezi 10 n’iminsi 21, mu gihe haburaga iminsi 39 gusa ngo manda ye y’imyaka ine igere ku musozo.

Ni inkuru yakiriwe mu buryo butandukanye kuko n’ubuyobozi bwe bwakiriwe gutyo kuko bamwe bavugaga ko ari umutsindirano, abandi ukabona bamufitiye icyizere ariko bose bagahurira ku kuba umusaruro utarabaye mwiza mu kibuga.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu bakunzi ba Murera, bayigaragariza imbamutima zabo kuri iyi nkuru y’ubwegure bwa Perezida Uwayezu.

Karimunda Théophile yavuze ko ari inkuru yakiriye nabi kuko yari umuyobozi mwiza.

Yagize ati “Ntabwo twabyakiriye neza kuko yatubereye Perezida mwiza. Mbere ye wabonaga Rayon iri mu buzima budasobanutse ariko ubu hari aho yari ayigejeje. Mbere twahuraga n’ibibazo byinshi by’abakinnyi ndetse bakajyana ikipe mu birego ariko mu gihe cye byarashize.”

Karimunda avuga ko icyo Uwayezu atabashije kugeraho ari umusaruro wo mu kibuga.

Ati “Wenda icyo atabashije ni ukubaka ikipe ikanganye kuko nta mukinnyi ukanganye yigeze atuzanira. Ubundi Rayon ni ikipe y’ibikombe none reba imyaka ishize tudafite igikombe cya shampiyona.”

Uwitwa Amani nawe avuga ko iyi nkuru yamubabaje kuko ibihe Uwayezu yanyuzemo bisanzwe kandi biba ahantu hose.

Ati “Byambabaje cyane. Bibaho hari igihe amakipe ajya mu bihe bibi na Barcelona biyibaho ariko ntabwo bavuga ngo perezida ni mubi. Umuyobozi nifuza ni uwashyira Rayon ku murongo, igatsinda kuko icyo nshaka ni ikipe ikomeye ntabwo ndeba umuntu.”

Bayigamba Theodate we asanga Uwayezu yarabuze abo bakorana hafi n’aho ubundi ari umuyobozi mwiza.

Ati “Uwayezu ni umuyobozi mwiza, ahubwo iyo agira abantu iruhande rwe we akaguma mu miyoborere byari kugenda neza. Buriya mbere yo kubaza umuntu umusaruro ukwiye kwibaza wowe icyo wamuhaye.”

Yakomeje avuga ko Gikundiro itajya ibura ibisubizo bityo n’ibi bihe izabicamo neza ari naho akura icyizere cyo kuzabona umuyobozi mwiza umusimbura.

Ati “ Rayon Sports ntabwo ijya ibura ibisubizo kandi n’ubu turi kuvuga ngo yeguye hari abamaze gufata inshingano. Erega ntabwo ari ngombwa kujya kure kuko Muvunyi, Gacinya n’abandi bayihozemo bayiyobora kandi bikagenda neza.”

Uwayezu yeguye mu gihe Rayon Sports iri kurwana n’ibibazo by’umusaruro mubi yatangiranye mu mikino ibiri ibanza ya Shampiyona aho yayinganyije yombi, abakinnyi bishyuza imishahara y’amezi abiri, ndetse hari na bamwe basaba guhabwa ibyo ikipe yabemereye ubwo bayerekezagamo mu mpeshyi.

Ku buyobozi bwa Uwayezu, Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro mu 2023 na Super Coupe. Mu bihe bye kandi, iyi kipe yashinze iy’abagore yahinduye ibintu kuko yahangamuye AS Kigali y’Abagore yegukanaga ibikombe byose bikinirwa muri iki cyiciro.

Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Mbere ndetse n’Igikombe cy’Amahoro inahagararira igihugu muri CECAFA.

Ku ngoma ya Uwayezu, Rayon Sports yegukanye Igikombe cy'Amahoro cya 2023
Ku ngoma ya Uwayezu, hashinzwe Rayon Sports y'Abagore yahangamuye AS Kigali WFC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .