Abo ni bo bafata iya mbere mu gusabira igerageza umukinnyi mu ikipe runaka, cyangwa bakamuhuza na yo agomba guhita asinya amasezerano yo kuyikinira.
Ushobora kwibaza ngo binyura mu yihe nzira kugira ngo bishoboke.
Mu kugufasha gusobanukirwa, IGIHE yaganiriye na Nduwayezu Emmanuel uzwi nka “Super-Agent Emmy Fire”, akaba ari we ushakira amakipe rutahizamu Ani Elijah ukinira Police FC, wifuzwaga cyane na Frank Spittler Torsten mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Emmy Fire yavuze ko ari ibintu yatangiye neza mu 2016, atangira kuzana mu Rwanda abakinnyi batandukanye aho kuri ubu agereranya akavuga bageze kuri 80.
Aba-agents bakora mu byiciro bibiri aho hari abahuza abakinnyi n’amakipe gusa, mu gihe hari n’ababa abajyanama babo, bakamenya ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Mu kurambagiza umukinnyi, umu-agent uri mu Rwanda, nk’urugero, ashobora kwifashisha undi [uzwi nka ‘scout’] wo mu kindi gihugu ashakamo uwo yifuza, uwo akaba ari we uba umuhuza kandi ugira ibyo akenera kugira ngo ibyo byose bigerweho.
Iyo umu-agent abashije guhuza n’uwo mukinnyi, akaba yamuzana mu Rwanda gukora igerageza, icyo gihe amutegera indege cyangwa ubundi buryo bwashoboka, ndetse akamutunga mu gihe runaka yamara atarabona ikipe.
Iyo ari ikipe yabigizemo uruhare mu gutumiza umukinnyi, ni yo imugirira itike y’urugendo ndetse n’ibindi akenera nyuma yo kuhagera.
Emmy Fire yavuze ko iyo bigeze ku rwego rwo kuba umujyanama w’umukinnyi, bakagirana amasezerano y’imikoranire, icyo gihe yinjira mu mibereho ye, akamenya uko akemura ibibazo bye bitandukanye nk’igihe atarahembwa.
Ati “Biba ngombwa ko njyewe ‘Manager’ nikora ku ikofi kugira ngo ibyo mu rugo bikemuke, ibyo mu kibuga bigende neza.”
Yahishuye ko kunengwa n’itangazamakuru biri mu byatumye atangira gushaka abakinnyi beza ndetse kuri ubu akorana n’amakipe atandukanye mu Rwanda aho afite abakinnyi batanu muri Police FC n’umwe muri APR FC.
Umva ikiganiro kirambuye Nduwayezu Emmanuel ‘Emmy Fire’ yagiranye na IGIHE:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!