00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiruhuko hari uburyo cyatugizeho ingaruka- Jimmy Mulisa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 January 2022 saa 09:30
Yasuwe :

Umutoza wa AS Kigali, Jimmy Mulisa, yavuze ko isubikwa rya Shampiyona mu ntangiriro z’uyu mwaka riri mu byagize uruhare mu gutsindwa kwayo na Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino wabereye i Nyamirambo ku wa Gatandatu, Jimmy Mulisa yavuze ko hari amakosa AS Kigali yakoze bikayigiraho ingaruka.

Ati “Hari amakosa make twakoze bahita badukosora ariko urebye urwego rwa Shampiyona rusa n’urwazamutse. Iyo udacunze neza baragukosora, ngira ngo ni ko byagenze kuri twe.”

Ubwo hari hamaze gukinwa Umunsi wa 11 wa Shampiyona ku wa 30 Ukuboza 2021, Minisiteri ya Siporo yahagaritse imyitozo n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo mu gihe cy’iminsi 30, ariko iki cyemezo gihindurwa tariki ya 8 Mutarama 2022.

Hari amakipe yari yatanze ikiruhuko ku bakinnyi bayo ndetse bamwe basubira mu miryango yabo barimo n’abakomoka hanze y’u Rwanda.

Jimmy Mulisa yavuze ko iki kiruhuko cyabayemo kiri mu byagize uruhare mu gutsindwa kwa AS Kigali kuko hari abakinnyi batakomeje gukora, abandi bagaruka mu myitozo batinze.

Ati “Iki kiruhuko hari uburyo gisa n’icyatugizeho ingaruka, kugira ngo umukinnyi agaruke ku rwego rwe, murabizi ko umupira iyo umaze iminsi itatu nta kintu ukora hari ukuntu usubira inyuma. Navuga ko biri mu byatugoye uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko intego ya AS Kigali ari ugutwara igikombe bityo bagiye gushaka uburyo bagaruka mu nzira zo gutsinda bahereye ku mukino wa Bugesera FC uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022.

Ati “Intego ya AS Kigali ni ugutwara igikombe, ni ukureba uburyo dukosora amakosa twakoze muri uyu mukino kugira ngo turebe uko twitwara neza ku mukino wa Bugesera FC.”

Gutsindwa kwa AS Kigali byatumye iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 20, irushwa ane na Kiyovu Sports ya mbere, yo yakira APR FC ya kabiri kuri iki Cyumweru.

Jimmy Mulisa utoza AS Kigali yavuze ko ikiruhuko cyagize ingaruka ku bakinnyi binagera ku musaruro w'ikipe mu kibuga
AS Kigali izakirwa na Bugesera FC mu mukino w'Umunsi wa 13 wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .