00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe yatsinzwe ibitego 13: Ibyaranze imikino y’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 June 2022 saa 03:15
Yasuwe :

Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru bakomeje kugaragaza inyota yo gutsinda ibitego no gushaka kongera gushimisha abafana nk’uko babikoraga mbere.

Imikino y’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda iri kuba binyuze mu irushanwa ryiswe ‘Rwanda Rebirth’ rigamije kongera kuryoherwa n’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 28 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino itanu y’abahoze ari abakinnyi ariko ibyishimo abayikurikiye batahanye bikomeje gushingira ku mubare w’ibitego biri kuboneka muri iyi mikino.

Mu mikino itanu yabaye kuri uyu munsi yabonetsemo ibitego 21 ndetse n’ibindi bitatu byaturutse kuri mpaga yatewe ikipe ya Black Jaguar kubera kutubahiriza amasaha y’umukino.

Ni ibitego biri gushimangira inyota abahoze ari abakinnyi, abasaza bakunda ruhago n’abandi bakunda imikino by’umwihariko imikino y’umupira w’amaguru.

Imikino yabaye ku Cyumweru, yagaragaje ishyaka abitabiriye iri rushanwa bafite no gushaka intsinzi ndetse no gushimisha abakunzi ba ruhago ndetse bahamya ko nubwo bakuze bashobora kuwuconga.

Ubusanzwe wumvise imikino y’abakanyujijeho rimwe na rimwe ushobora gutekereza ko idakomeye cyane ko abakinamo ari abatarabigize umwuga.

Umukino wabimburiye indi kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022 ni uwahuje abafana b’ikipe ya Chelsea mu Rwanda ndetse n’ikipe ya ASV FC.

Uyu mukino wabereye mu kibuga cyo muri Cercle Sportif, waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi gusa biza kurangira ASV FC yari ifite na bamwe mu bakinnyi bakanyujijeho mu Rwanda barimo Uwimana Abdoul Gakara na Yumba Kaite, yegukanye intsinzi.

Umukino warangiye ku ntsinzi ya ASV FC yatsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Chelsea. Byatsinzwe na Yumba Kaite na Ndayisaba Lewis batsindiye ASV FC mu gihe igitego cya Chelsea Fans cyatsinzwe na Ayabagabo Jean de Dieu.

Hanabaye kandi umukino wahuje abafana ba Liverpool mu Rwanda n’ikipe y’abafana ba Arsenal. Ni amakipe asanzwe ahangana by’umwihariko no mu marushanwa y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza, English Premier League ndetse n’abafana bahora bahanganye ubwabo.

Uyu mukino nawo wabereye muri Stade ya Kicukiro warangiye abafana ba Arsenal babashije kwitwara neza ku ntsinzi y’ibitego 3:2, byatsinzwe na Niyongira Jean Claude, Nsengiyumva Innocent na Sebagabo E. Armando, mu gihe Liverpool yatsindiwe na Ngiruwonsanga Clever.

Ikarita y’umutuku ya mbere yerekanywe muri iyi mikino

Saa Tanu n’iminota itanu, nibwo mu kibuga cya Cercle Sportif, hatangirijwe umukino wahuje ASG FC na Akadege FC, amakipe yombi yatangiranye imbaraga zo gushaka intsinzi no kubona amanota.

Muri uyu mukino habotsemo ikarita y’umutuku yeretswe umuzamu wa ASV FC Rutikanga Fiston ku ikosa yakoreye Niyigena Clement. Iyi ni yo karita ya mbere y’umutuku ibonetse kuva iyi mikino yatangira mu mikino itandatu imaze gukinwa.

ASG FC yatsinze 3:1 Akadege FC, byatsinzwe na Mwizerwa Gad, Bazibuhe Basile mu gihe Akadege FC yatsindiwe na Faustin Nshimiyimana kuri penaliti.

Umukino wa nyuma wo kuri uyu munsi ari na wo wabonetsemo ibitego byinshi kuko watsinzwemo ibitego 14 ni uwahuje Domino FC na Amis Sportif, urangira Domino FC itsinze ibitego 13:1 Amis Sportif.

Ibitego byatsinzwe na Ndayiragije Bosco watsinze ibitego birindwi, Nzeyimana Alex watsinze ibitego bitatu, Kubwimana Cedrik, Uwamahoro Innocent, naho Amis Sportif yatsindiwe na Jado Max usanzwe ari umunyamakuru kuri Penalty.

Indi mikino iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha aho hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri w’imikino yo mu matsinda.

Iyi mikino iri kwitabirwa n’abarengeye imyaka 30 kandi bamaze imyaka itatu batagaragara mu mikino y’icyiciro cya mbere cyangwa icyakabiri mu Rwanda no mu mahanga, yatangijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 biteganyijwe ko izasozwa ku wa 2 Nyakanga 2022.

East Gold yateguye irushanwa rya Rwanda Re-birth ifite gahunda yo kuzakira imikino itandukanye irimo imikino y’intoki inyuranye, koga, amagare, umupira w’amaguru bikazasozwa mu gitaramo kizaba tariki ya 3 Nyakanga 2022.

Ikipe ya Amis Sportif yabanje mu kibuga
Domino FC yagaragaje ubuhanga budasanzwe
Abakinnyi bari kugaragaza uguhangana gukomeye
Ubwo Birori Steven yatsindaga igitego cya Domino FC
Nubwo ari abakinnyi bakuze bagaragazaga ishyaka
Iyi mikino iri kugaragaramo ishyaka ryinshi
Abakinnyi bakomeje kugaragza ko bari ku rwego rwiza
ASG FC yatsinze Akadege FC
Aba bakinnyi bari kwerekana ko bagishoboye
Ni umukino utari woroshye
ASV FC yatsinze Chelsea bigoranye

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .