Ikipe ya Zambia y’Abagore yagiye i Santiago gukina imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’Igihugu ya Chili ku wa 24 Ugushyingo mu rwego rwo kwitegura imikino Olempike izabera i Tokyo mu mwaka utaha.
Nyuma y’iminsi ibiri, Barbra Banda na Racheal Nachula bafashije Copper Queens gutsinda ikipe ya Chili ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Estadio San Carlos de Apoquindo.
Gusa, ubwo haburaga amasaha make ngo hakinwe umukino wa kabiri hagati y’amakipe yombi, ku wa 1 Ukuboza 2020, wahise usubikwa kubera ko hari abakinnyi ba Zambia banduye COVID-19.
Nyuma yo gusanga abakinnyi basaga 10 baranduye, ikipe yose yashyizwe mu kato mu gihe cy’iminsi 14 ku busabe bw’inzego z’ubuzima muri Chili.
Ku wa 16 Ukuboza 2020, bamwe mu bagize ikipe ya Zambia bemerewe gutaha nyuma yo gusanga ari bazima, hasigarayo abandi batandatu.
Abasigaye muri Chili barimo abayobozi batatu n’abakinnyi batatu ari bo - Banda, Grace Chanda na Maylan Mulenga – bose bahagurutse i Santiago ku wa Gatandatu, bagera ku kibuga cy’indege cya Kenneth Kaunda i Lusaka ku wa Mbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!