Umwaka ushize w’imikino wasojwe Rayon Sports FC iri ku mwanya wa kane, ifite amanota 48 naho mu Gikombe cy’Amahoro, yakuwemo na APR FC muri ½ cy’irangiza.
Ni mu gihe umuyobozi wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle yari yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko ifite gahunda yo gutwara Igikombe cy’Amahoro hamwe n’icya Shampiyona.
Mu gihe umwaka w’imikino wari ku musozo, ikipe ya Rayon Sports FC yatandukanye n’abakinnyi bayo bagera kuri batanu. Muri abo bose yari yarabasinyishije umwaka ugitangira.
Mu bari bamaze igihe gito bayisinyiye harimo Kwizera Pierre, Mael Dindjeke, Sulleiman Sanogo na Elo Manga Steve. Uretse Manace Mutatu ni we wenyine wari warekuwe amazemo iminsi.
Kuri iyi nshuro iyi kipe yongeye gitandukana n’abakinnyi bagera kuri batandatu. Aba nabo nta gihe bari bamaze bemeranyijwe n’iyi kipe kuzayikinira.
Muri abo basezerewe harimo Habimana Hussain Eto’o, Nizigiyimana AbdulKarim McKenzi, Kwizera Olivier, Bukuru Christophe na Sekamana Maxime.
Muri rusange iyi kipe imaze gusezerera abakinnyi 11 muri iki gihe amakipe ari kwiyubaka mu buryo ubwo ari bwo bwose. Nubwo hari abakinnyi yirukanye ariko hari n’abo imaze igihe isinyishije, bazakorana na yo umwaka utaha wa 2022/23.
Mu bakinnyi izakoresha bashya harimo Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera.
Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports na Tuyisenge Arsène wakinaga mu ikipe ya Espoir FC.
Rayon Sports kandi yakoze igikorwa gikomeye cyo kuzana umutoza wavuye muri Kiyovu Sports FC, Haringingo Francis akaba ari we uzayitoza mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Rayon Sports FC ntiratangaza igihe izakorera Rayon Sports Day. Muri iki gikorwa yerekana abakinnyi, abatoza, abaterankunga n’imyambaro izakoresha.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!