00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe ya Messi n’iya Cristiano Ronaldo zasezerewe mu marushanwa yo ku migabane

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 May 2025 saa 05:47
Yasuwe :

Inter Miami ikinamo Lionel Messi yasezerewe mu irushanwa rya CONCACAF Champions League, mu gihe Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yasezerewe muri AFC Champions League.

Amarushanwa ahuza amakipe yitwaye neza ku migabane itandukanye yakomeje gukinwa mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025.

Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite yakiriye Kawasaki Frontale yo mu Buyapani muri ½ cya AFC Champions League, ariko ntiyahirwa muri uyu mukino itsindwa ibitego 3-2.

Cristiano Ronaldo wari ufite inzozi zo gutwara iri rushanwa, yavuze ko bitarangiriye aha ahubwo agiye kugerageza uko bazegukana iryo mu mwaka utaha.

Ati “Rimwe na rimwe inzozi zisaba gutegereza. Nishimira ikipe yanjye ndetse n’ibyo dutanga mu kibuga. Abafana mwarakoze cyane kuko mwatubaye hafi uko bishoboka. Imbaraga zanyu zivuze byinshi.”

Si we mukinnyi ukomeye wasezerewe gusa, mugenzi we Lionel Messi na we ntiyashoboye gukomeza mu irushanwa rya CONCACAF Champions Cup kuko basezerewe na Vancouver Whitecaps yo muri Canada.

Iyi kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo yari yakiriye umukino, ariko itsindwa ibitego 3-1, byatumye ivamo ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

Vancouver Whitecaps yatsinze Inter Miami, yanditse amateka yo kuba ari ku nshuro ya mbere igeze ku mukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza iwayo.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ni bo bakinnyi bafatwa nk’aba mbere ku Isi kugeza ubu. Uyu Munya-Portugal afite ibihembo bitanu bya Ballon D’Or, mu gihe Umunya-Argentine afite ibigera ku munani.

Lionel Messi ntiyashoboye gufasha Inter Miami kugera ku mukino wa nyuma wa CONCACAF Champions Cup
Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yasezerewe mu mikino ya AFC Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .