Amarushanwa ahuza amakipe yitwaye neza ku migabane itandukanye yakomeje gukinwa mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025.
Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite yakiriye Kawasaki Frontale yo mu Buyapani muri ½ cya AFC Champions League, ariko ntiyahirwa muri uyu mukino itsindwa ibitego 3-2.
Cristiano Ronaldo wari ufite inzozi zo gutwara iri rushanwa, yavuze ko bitarangiriye aha ahubwo agiye kugerageza uko bazegukana iryo mu mwaka utaha.
Ati “Rimwe na rimwe inzozi zisaba gutegereza. Nishimira ikipe yanjye ndetse n’ibyo dutanga mu kibuga. Abafana mwarakoze cyane kuko mwatubaye hafi uko bishoboka. Imbaraga zanyu zivuze byinshi.”
Si we mukinnyi ukomeye wasezerewe gusa, mugenzi we Lionel Messi na we ntiyashoboye gukomeza mu irushanwa rya CONCACAF Champions Cup kuko basezerewe na Vancouver Whitecaps yo muri Canada.
Iyi kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo yari yakiriye umukino, ariko itsindwa ibitego 3-1, byatumye ivamo ku giteranyo cy’ibitego 5-1.
Vancouver Whitecaps yatsinze Inter Miami, yanditse amateka yo kuba ari ku nshuro ya mbere igeze ku mukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza iwayo.
Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ni bo bakinnyi bafatwa nk’aba mbere ku Isi kugeza ubu. Uyu Munya-Portugal afite ibihembo bitanu bya Ballon D’Or, mu gihe Umunya-Argentine afite ibigera ku munani.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!