Ikipe ya Guinée izatanga Amavubi kugera i Kigali

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Guinée-Conakry yahawe indege yihariye igomba kuyigeza i Kigali, hagamijwe gukaza imyitozo mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’igihugu Amavubi ikina na ‘Syli National’, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ubera i Conakry 18:30 ku isaha y’i Kigali.

Ubwo Minisitiri w’Imari Ismaël Dioubaté yasuraga aba bakinnyi kuri uyu wa Kane, mu kubatera ingabo mu bitugu mbere y’uyu mukino ubanza, yababwiye ko bagenewe indege yihariye izatuma bagera i Kigali mbere, ngo bitegure umukino wo kwishyura uzaba ku wa Kabiri.

Ni ikintu gikomeye kuko nyuma y’umukino wo kuri uyu wa Gatanu, uwo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu gusa, ku wa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 saa 15:30 kuri Stade de Kigali i Nyamirambo.

Biteganywa ko Guinée izagera mu Rwanda mbere y’Amavubi. Indege itwaye abakinnyi ba Guinée irahaguruka i Conakry nyuma y’umukino kuri uyu wa Gatanu saa yine z’ijoro, igere mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Nyamara ikipe y’Amavubi izahaguruka kuri uyu wa Gatandatu, igere mu Rwanda saa sita n’igice z’ijoro rishyira kuwa Mbere, ni ukuvuga umunsi umwe gusa mbere y’umukino wo kwishyura.

Bitewe n’uko iyi kipe yateze indege isanzwe, izabanza kunyura i Abidjan muri Côte d’Ivoire n’i Addis Ababa muri Ethiopia, mbere yo kugera i Kigali.

Minisitiri Dioubaté yanasabye abakinnyi gushyiramo imbaraga kuko bafite amahirwe yo kubona itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2019, kandi ko Leta ya Guinée-Conakry ibashyigikiye.

Umwiherero wa Syli National yitegura umukino ubanza kandi wasuwe na Mamadou Antonio Souaré uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinée, Feguifoot.

Syli National ya Guinee niza mu Rwanda n'indege yihariye izatanga Amavubi kugera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza