Ikipe ya Congo yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro mbere yo gucakirana n’Amavubi (Amafoto)

Yanditswe na Umurerwa Delphin
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika ya Congo yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gukina n’Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, mu mukino wa gicuti uzaba kuri uyu wa Gatanu mu kwitegura igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 nibwo Amavubi azacakirana na Diables Rouges ya Repubulika ya Congo, umukino uzabera kuri Stade Amahoro.

Amavubi agiye gukina uyu mukino mu gihe ku wa Mbere yakinnye n’ikipe ya Cameroun izakira iri rushanwa, umukino warangiye ari 0-0.

Biteganyijwe ko irushanwa rya CHAN 2020 rizaba ku matariki ya 4-25 Mata 2020 muri Cameroun. Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda C hamwe na Maroc ifite irushanwa riheruka, Uganda na Togo igiye kurikina ku nshuro ya mbere.

Kwinjira muri uyu mukino i Remera, muri VVIP bizaba ari 20.000 Frw, muri VIP ni 10.000 Frw, ku mpande ni 3000 Frw, ahatwikiriye mu ntebe z’umuhondo ni 2000 Frw mu gihe ahasigaye hose ari 1000 Frw.

Abakinnyi ba Congo bakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro
Bakoze imyitozo bitegura umukino ukomeye kuri uyu wa Gatanu
Umutoza w'ikipe ya Repubulika ya Congo ategura abakinnyi be mbere y'umukino w'ejo
Aba bakinnyi bakoze imyitozo yoroheje
Imyitozo yibanze ku kugorora ingingo no guhanahana umupira badakoresha imbaraga nyinshi
Wari umwanya wo kumenyera ikibuga bazakiniraho kuri uyu wa Gatanu

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .