00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi y’abatarengeje imyaka 13 yagejeje Igikombe cy’Isi i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 25 May 2022 saa 11:27
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13, barererwa mu Irerero rya Paris Saint Germain (PSG) riri mu Karere ka Huye, bageze mu Rwanda bafite Igikombe cy’Isi batsindiye mu Bufaransa, ahaberaga irushanwa rihuza amarerero yose ya PSG ari ku Isi (PSG Academies World Cup).

U Rwanda rwatwaye iki Gikombe rutsinze Brézil kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko umukino wari warangiye banganya igitego 1-1.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahatanira umwanya wa gatatu.

Abana batarengeje imyaka 13 bageze ku Gikombe barabanje kuyobora itsinda rya gatanu. Muri iri tsinda batsinze Korea y’Epfo ibitego 4-0 naho Qatar bayinyagira ibitego 6-0.

Aba bana kandi batsinze ibi bihugu byombi mbere yo gutsinda u Bufaransa bwakiriye irushanwa ibitego 3-0.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, nibwo amakipe yombi yari ahagarariye u Rwanda yagarutse mu gihugu n’ishema ryo gutwara igikombe mpuzamahanga.

Mu bihembo by’umukinnyi ku giti cye, abana babiri b’Abanyarwanda barahembwe ubwo hasozwaga imikino.

Umuzamu w’u Rwanda, Ganza Tabu Arlick, yatwaye igihembo cy’umuzamu mwiza mu irushanwa. Uyu mwana ni umuhungu wa Mutesa Patrick Mafisango watabarutse, akaba yarakiniye amakipe nka APR FC n’Amavubi Stars.

Muri ibi bihembo kandi, Ujeneza Patrick yatwaye igihembo cya rutahizamu mwiza w’irushanwa.

Abana bato ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kanombe bategereje bakuru babo
Ibendera ry'u Rwanda ryahawe agaciro i Paris
Ababyeyi, inshuti n'abavandimwe bagorobereje i Kanombe bategereje abana babo
Abana b'Abanyarwanda barererwa mu irerero rya PSG bahesheje u Rwanda na Afurika isura nziza
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 13, babarizwa mu Irerero rya Paris Saint Germain (PSG) riri mu Karere ka Huye, bageze i Kigali ku wa 25 Gicurasi 2022, batahanye Igikombe cy'Isi batsindiye mu Bufaransa, ahaberaga irushanwa rihuza amarerero yose ya PSG ku Isi

Amafoto: Djasiri Shumbusho


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .