00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yitegura Amavubi yabonye umutoza mushya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 January 2025 saa 08:11
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF) ryemeje Umunya-Mali Éric Sékou-Chelle nk’Umutoza mushya wa Super Eagles iri hamwe n’u Rwanda mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Éric Sékou-Chelle yabaye umutoza wa gatatu uhawe Ikipe y’Igihugu ya Nigeria kuva José Peseiro asezeye kuri aka kazi muri Werurwe 2024.

Ku wa Kabiri ni bwo NFF yatangaje ko Chelle yagizwe umutoza ndetse Perezida w’iri Shyirahamwe, Ibrahim Musa Gusau, yavuze ko azatangira akazi atoza imikino ya CHAN muri Gashyantare.

Kuri ubu Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’abakina imbere mu gihugu iri mu mwiherero iri gukorera kuri Romeo Stars Stadium muri Ikenne, iyobowe n’umutoza Daniel Ogunmodede wa Remo Stars, Fidelis Ilechukwu wa Rangers International na Olatunji Baruwa utoza abanyezamu.

Amakuru avuga ko Éric Sékou-Chelle azagera muri Nigeria ku Cyumweru ndetse azizanira abungiriza batatu.

Chelle wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Mali inshuro eshanu, yatoje amakipe arimo GS Consolat, FC Martigues, Boulogne na MC Oran.

Yatoje Mali kuva mu 2022 kugeza muri Kamena 2024, ndetse ayigeza muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2023, aho yatsinzwe na Cote d’Ivoire ibitego 2-1 mu minota 30 y’inyongera.

Umukino we wa mbere mu Ikipe y’Igihugu nkuru ya Nigeria ni uwo azakirwamo n’Amavubi y’u Rwanda muri Werurwe mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Éric Sékou-Chelle yagizwe Umutoza mushya wa Nigeria
Mu ikipe nkuru, Éric Chelle azatangirira ku mukino w'Amavubi muri Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .