00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yacunagurijwe ku kibuga cy’indege muri Libya

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 October 2024 saa 07:55
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yerekeje muri Libya gukina umukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, ariko igeze mu mujyi wa Tripoli ibura uko ikomereza i Benghazi ahubwo ibuzwa amahoro bikabije.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 13 Ukwakira 2024, ni bwo abakinnyi n’abayobozi ba Super Eagles bahagurutse muri Nigeria berekeza muri Libya aho umukino uzabera.

Bivugwa ko iyi kipe yari izi ko igiye mu mujyi igomba gukiniramo, gusa indege yahinduwe bitunguranye yerekeza mu mujyi mukuru wa Tripoli, ndetse inahageze babura ibakomezanya i Benghazi ndetse n’imizigo yabo irafatirwa.

Amasaha bahagereye kandi yahuriranye n’ay’ikiruhuko y’abakozi bo ku kibuga cy’indege cya Abraq Airport, babura uwabafasha kubona uko bakomeza biba ngombwa ko baba bategereje.

Si ugutegereza gusa kuko n’amarembo asohoka ku kibuga yari yafunzwe badashobora guhaguruka ngo bajye no gukoresha imodoka kuko bari babuze n’umuntu n’umwe wo mu Ishyirahamwe rya Ruhago muri Libya ubafasha.

Nyuma y’icyo gihe batangiye gutekereza uko bava kuri icyo kibuga bifashishije imodoka bagaca inzira y’ubutaka nubwo byari bigoye cyane ko umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024.

Kugeza ubu Nigeria iyoboye Itsinda D n’amanota arindwi, igakurikirwa na Benin ifite atandatu, u Rwanda rukagira abiri mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.

Abakinnyi bafugiranywe mu kibuga cy'indege i Tripoli
Abayobozi ba Nigeria baheze mu gihirahiro
Imizigo Nigeria yitwaje yafatiriwe ku kibuga cy'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .