Mu matsinda yo gushaka itike ya CAN ya 2023, u Rwanda ruri mu itsinda rya 12 ririmo; Sénégal ibitse igikombe, Bénin na Mozambique.
Uraranganyije amaso mu rutonde rw’abakinnyi 28 bahamagawe ukanareba urwego rw’abasigaye batahamagawe mu myanya yabo, hari byinshi wakwibaza.
Muri buri gice cy’ikibuga urareba ugasanga hari umukinnyi umwe cyangwa babiri bahagaze neza mu marushanwa ya FERWAFA wakabaye ahamagarwa.
Gusa, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Carlos Alos Ferrer avuga ko abo yahamagaye ari bo abonamo ubushobozi buzafasha igihugu.
Mu busesenguzi IGIHE yakoze, yasanze hari abakinnyi 11 beza batabonetse ku rutonde rwahamagawe na Carlos Ferrer.
Mu bakinnyi abakunzi ba ruhago Nyarwanda bari guhurizaho barimo; umunyezamu wa Police FC, Ndayishimiye Eric Bakame na mugenzi we Usengimana Faustin.
Abandi ni Kalisa Rachid ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya AS Kigali, myugariro wa Kiyovu SC, Ngendahimana Eric.
Umukinnyi wo hagati muri Police FC, Nsabimana Eric Zidane, Benedata Janvier ukinira Kiyovu SC na Habamahoro Vincent ukina hagati muri Mukura VS.
Muri rusange abakinnyi 11 batahamagawe ubona bari babikwiye ni; Ndayishimiye Eric Bakame (GK, Police FC), Kubwimana Cédric (Mukura VS), Sibomana Abouba (Police FC), Eric Ngendahimana (Kiyovu SC), Usengimana Faustin (Police FC), Habamahoro Vincent (Mukura VS), Kalisa Rachid (AS Kigali), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Niyonzima Olivier Sefu (AS Kigali), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu SC) na Benedata Janvier (Kiyovu SC).
Mu buryo bakina, Ndayishimiye Eric Bakame yajya mu izamu nk’ibisanzwe. Mu bwugarizi; Kubwimana Cédric yajya iburyo, Sibomana Abouba agakina ibumoso.
Mu mutima w’ubu bwugarizi, Eric Ngendahimana yakina afatanya na Faustin Usengimana.
Hagati mu kibuga; Habamahoro Vincent yaba akorana na Niyonzima Olivier Sefu, Kalisa Rachid akabajya imbere gato akina inyuma ya rutahizamu.
Mu gusatira, Haruna Niyonzima yakina uruhande rumwe, Benedata Janvier agakina ku rundi bityo Mugenzi Bienvenue akaba rutahizamu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!