Uyu mugabo yari umwe mu mazina akomeye muri ruhago nyarwanda ariko by’umwihariko mu Karere ka Rubavu yakoreraga akazi ke.
IGIHE yegeranyije abakinnyi 11 batojwe na Vigoureux ikoramo ikipe idashingiye ku guhangana cyangwa mu kibuga ahubwo igamije kugaragaza abaje kuvamo beza mu bihe bitandukanye.
Ni ubwo Akarere ka Rubavu kiswe Brésil kubera impano nyinshi z’umupira w’amaguru zihakomoka.
Icyakora muri aka gace ntabwo hakunze kuba abanyezamu benshi gusa muri iyi kipe, umunyezamu yagizwe Rukundo Protogène.
Rukundo Protogène ni umwe mu banyezamu banyuze mu biganza by’uyu mutoza, aho yakiniye amakipe menshi na Etincelles FC y’iwabo, Police FC, Amagaju FC n’ayandi.
Gukora amahitamo y’abakina inyuma ntabwo byari byoroshye kuko ni hamwe mu gice uyu mutoza yakoze abakinnyi benshi cyane.
Inyuma ku ruhande rw’iburyo hari Bitana Jean Rémy wanyuze muri Etincelles FC na Rayon Sports, mu gihe ibumoso hari Sibomana Abdul wamamaye nka Sibo. Uyu ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane, watangiye akina hagati mu kibuga gusa bikarangira yifashishijwe ahazwi nko kuri gatatu by’umwihariko muri APR FC.
Mu mutima w’ubwugarizi hari Bizagwira Léandre wanyuze muri Kiyovu Sports ndetse na Nshutinamagara Ismaël ’Kodo’ wamenyekanye cyane muri APR FC.
Abandi bakinaga inyuma utarenza ingohe ni nka Nirisarike Salomon, Bayisenge Emery, Ndayishimiye Thierry n’abandi benshi.
Abakina mu kibuga hagati, Vigoureux yahatoje abakinnyi benshi cyane bamamaye mu makipe atandukanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Icyakora muri iyi kipe twahisemo Bizimana Djihad usigaye ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Haruna Niyonzima ndetse na Mutarambirwa Djabil.
Ni mu gihe abataha izamu bagizwe na Hakizimana Muhadjiri na Niyibizi Ramadhan banyura ku mpande ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!