Ikipe itazakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ishobora kwirukanwa muri Shampiyona- FERWAFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Mutarama 2021 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riteganya ko ikipe itazakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubwo imikino izaba isubukuwe, izajya yirukanwa mu marushanwa arimo na Shampiyona.

Kuwa 24 Ukuboza 2020, FERWAFA yagiranye inama n’amakipe y’Icyiciro cya Mbere nyuma y’uko Shampiyona ihagaritswe na Minisiteri ya Siporo ku wa 12 Ukuboza kubera ko hari amakipe atarubahirije amabwiriza akagaragaramo ubwandu bwa COVID-19.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 3 Mutarama, Perezida w’iri Shyirahamwe, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yavuze ko bateganya ko Shampiyona yasubukurwa muri Gashyantare ubwo bazaba bamaze kugaragariza Minisiteri ya Siporo ko ingamba bafashe zizubahirizwa.

Ati “Yahagaritswe kubera impamvu zo kwica amabwiriza, icyo bisaba ni uko gusa twubahiriza amabwiriza. Abayihagaritse badusaba ko tugomba gushyiraho ibigaragaza ko abantu bazakurikiza ayo mabwiriza ku buryo bikimara guhagara twakoranye inama na Minisiteri [ya Siporo] turebera hamwe ibibazo byabayemo, byari ibibazo koko bikomeye.”

“Twemeranyije ko igihe tuzaba tumaze gushyiraho ibyo byose, Shampiyona yasubukurwa. Ejo bundi twakoranye inama n’amakipe y’Icyiciro cya Mbere tubereka amakosa yabo. Amabwiriza yo arahari kuyashyira mu bikorwa nibyo bigoranye. Ku bwacu twarangizanya n’uku kwezi twiteguye, tugatangirana n’ugutaha.”

Yakomeje avuga ko mu byo bumvikanye n’amakipe ari uko hazashyirwaho ibihano birimo guterwa mpaga no kwirukanwa muri Shampiyona mu gihe byagaragara ko hari ikipe yananiwe kubahiriza amabwiriza.

Ati “Kudahana bihagije nabyo ni ikibazo, ni yo mpamvu umuntu ashobora kuvuga ngo ibihano ni bito reka nkore ibi, icyangombwa ni amanota. Ariko ubu amabwiriza twari twatanze tugomba kuyavugurura twumvikanye nabo, turashyiraho ibihano biremereye birimo guterwa mpaga no kwirukanwa muri Shampiyona mu gihe byaba bikomeje kuko urabireba ukabona ko abatubyabihiriza baba bica gahunda z’abandi babikurikiza.”

“Sinzi rero niba bazahora bahagarika Shampiyona, uwo binaniye azajya agenda yivanamo cyangwa avanwamo n’ibihano. Ikipe iba yakiriye niyo iba ifite inshingano zo kumenya ko ibintu byose bimeze neza. Tuzasaba n’inzego z’ibanze zijye zibifataho icyemezo.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 16 Ukuboza 2020, kigaruka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko Shampiyona izasubukurwa vuba bitewe n’aho ibiganiro na FERWAFA bigeze.

Ati “Igihe bazaba babitugejejeho nibwo tuzabyigaho nabo bakabona igisubizo, ariko Shampiyona yo izasubukura vuba nkurikije ibiganiro bimaze iminsi biri hagati yacu n’urwego rushinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yahagaritswe nyuma y’iminsi yayo itatu, imikino ine imaze gusubikwa kubera COVID-19 irimo iyari gukinwa n’amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC amaze iminsi mu kato.

Kugeza ubu amakipe yamaze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19 ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Marines FC, Musanze FC, Rutsiro FC, Amagaju FC, Sunrise FC, AS Muhanga, Kiyovu Sports, Etincelles FC na Rutsiro FC.

Inkuru bifitanye isano: Amakosa yakozwe kugeza ubwo Shampiyona Nyarwanda y’umupira w’amaguru ihagaritswe kubera COVID-19

Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere yahagaritswe guhera ku wa 12 Ukuboza 2020 nyuma y'uko hari ubwandu bwagaragaye mu makipe
Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yavuze ko amakipe azananirwa kubahiriza amabwiriza azajya yirukanwa muri Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .