Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rifatanyije n’abatoza bashyizweho ndetse na Diregisiyo Tekinike bateguye abana barenga 60 ngo barebwemo abazahagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA U-17 izabera muri Uganda mu kwezi gutaha.
Ibi bikaba byaremejwe na Perezida wa FERWAFA, MunyantwaLi Alphonse, aho mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru yari yatangaje ko imyiteguro y’iyi CECAFA yatangiye ndetse ko banashyizeho umutoza uri gukurikirana aba bana.
Nyuma yo gutoranya aba bana, imyirondoro yabo yoherejwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ngo harebwe ko imyaka yabo batanze ari yo koko.
Nyuma yo kubisuzuma, NIDA yagaragaje ko abana 39 bonyine ari bo bari ku murongo aho ibyangombwa batanze muri Ferwafa byahuraga n’ibiri ku myirondoro batanze muri iki kigo, bivuze ko abandi bari baratanze ibyangombwa bidahuye.
Amakuru IGIHE ifite ariko, avuga ko FERWAFA itagarukiye aho kuko yafashe aba bana 39 basigaye ikabanyuza muri MRI nk’uko bisanzwe bikorwa mu marushanwa y’abato, maze bigaragara ko 19 muri bo barengeje imyaka, bivuze ko na bo ibyangombwa batanze muri NIDA atari byo.
Ikibazo cyo kwiba imyaka no guhindura ibyangombwa si ubwa mbere kivuzwe mu Rwanda aho byagarutsweho cyane ubwo hahamagarwaga abana bagombaga kwinjira mu ishuri rya ruhago rya Bayern Munich, bikarangira benshi basanze bafite ibyangombwa bidakurikije amategeko.
Mu minsi ishize, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Nshimiyimana David wari usanzwe ari Umuyobozi w’ikipe y’abato ya ‘The Winners FC,’ igifungo cy’imyaka itatu irimo umwe n’amezi atandatu asubitse, anategekwa kwishyura ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Ni igihano yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukoresha inyandiko mpimbano aho bahinduye ibyangombwa by’abana bagombaga kujya muri Academi ya Bayern Munich.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruheruka gutangaza ko ku isonga ry’ibyaha biri muri Siporo y’u Rwanda harimo icyo gukoresha impapuro mpimbano by’umwihariko mu kongera no kugabanya imyaka, ruburira ababikora ko bihanwa n’amategeko kandi bakwiye kubireka.
Imikino ya CECAFA U 17 izabera muri Uganda hagati ya tariki ya 14 na 28 Ukuboza 2024. Iyi izitabirwa n’ibihugu icyenda byo mu karere birimo Uganda, Burundi, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudani y’epfo ,Sudan na Tanzania.
Indi nkuru wasoma: Amavubi U15 yahamagaye batandatu basimbura ababeshye imyaka
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!