Ikibazo cy’ururimi, APR FC n’inzozi zo kujya hanze mu bikomeje kudindiza isinya rya Mutsinzi muri Rayon Sports

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Kamena 2019 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo hagati muri Rayon Sports ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi ategerejwe n’abafana benshi ba Gikundiro ko ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinirra iyi kipe ikomoka i Nyanza nyuma y’uko amasezerano y’amezi atatu bari bafitanye azagera ku musozo nyuma y’igikombe cy’amahoro bitewe n’aho Rayon Sports izagarukira.

Abayobozi ba Rayon Sports kuri ubu barifuza kugumana zimwe mu nkorokoro zabo harimo n’abarangije amasezerano, cyane nyuma y’isezererwa rya Kapiteni Manzi Thierry ndetse n’umukinnyi wo hagati Niyonzima Olivier Sefu.

Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League, umukinnyi yifuza ko asinya kurusha abandi ni Mutsinzi Ange yakuye muri AS Muhanga mu myaka itatu ishize.

Uyu musore wigaragaje cyane muri Shampiyona irangiye nyuma y’igenda rya Rwatubyaye Abdoul, yari yitezweho gusinyira Gikundiro ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, gusa si ko byaje kugenda bituma havugwa byinshi, ahanakekwa ko amwe mu makipe y’abakeba yaba ashaka kumwegukana.

Ikibazo cy’amasezerano ari mu rurimi atumva neza cyabaye imbogamizi

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Mutsinzi yavuye iwe mu rugo saa munani z’amanywa ku wa gatatu tariki ya 19 Kamena, yerekeje mu Mujyi kuri Matina Motel (kuri Motel ya Muhirwa Freddy, Umuyobozi wungirije wa Rayon Sports) aherekejwe n’umwe mu bavandimwe be.

Yari yiteguye gusinya dore ko yari amaze kubibwirwa n’umujyanama we.

Akigera ku marembo y’iyi Motel, ntabwo yasohotse yagumye mu modoka maze ahamagara umwe mu bari bamutegereje ko yamuzanira amasezerano ye akabanza akayanyuzamo amaso mbere yo kuyasinya.

Ubwo bayazanaga, bivugwa ko yasanze yanditse mu gifaransa, ururimi atumva neza, niko kwanga gusinya atabanje gusobanukirwa, kabone n’ubwo ibirimo yabibwiwe n’umujyanama we.

Si ubwa mbere Mutsinzi yari asabye guhindurirwa ururimi mu masezerano ye, dore ko n’igihe yasinyaga ay’amezi atatu muri Mata uyu mwaka, yabanje guhindurwa mu cyongereza yumva neza, maze asinya abanje gusobanukirwa n’ibiyakubiyemo.

Ategereje ko amahirwe yo hanze yamusekera

Uyu myugariro udafite igihunga cyo gusinya amasezerano mashya, ategereje ko igikombe cy’amahoro kirangira kugira ngo arebe ko aho ateganya kujya cyane hanze y’u Rwanda amahirwe yamusezekera.

Kuba amasezerano yatinda bitewe no guhindurirwa ururimi cyangwa indi mpamvu ntacyo bimutwaye cyane ko byagorana ko Rayon Sports yabona myugariro wamusimbura uri ku rwego nk’urwe kandi w’Umunyarwanda kugira ngo itazagorwa n’umubare w’abanyamahanga kuko baba batagomba kurenga batatu bajya mu bakinnyi 18 bitabazwa ku mukino wa Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

APR FC iryamiye amajanja

Uyu musore wigaragaje cyane muri uyu mwaka, yabengutswe na APR FC yagiye imwifuza kenshi n’ubwo ari we wagiye aba imbogamizi.

IGIHE yamenye ko umwe mu batoza ba APR FC ku wa kabiri yahamagaye Mutsinzi inshuro nyinshi yifuza ko bagirana ibiganiro, ariko uyu musore ntiyafata telefoni igendanwa kuko yari yiteguye gushyira umukono ku masezerano.

Biravugwa ko kuri uyu wa Kane kandi APR FC biciye mu muyobozi umwe muri iyi kipe yaba yivuganiye na Mutsinzi ngo abe yasinyira iyi kipe y’ingabo z’igihugu, nyuma yo kubaca mu rihumye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa shampiyona.

Mutsinzi ufite mu nzozi ze gukina hanze y’u Rwanda abona ko APR FC yamubera imbogamizi yo kumurekura ngo ajye guhahira hanze, nk’imwe mu mpamvu ituma atifuza kwerekeza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

IGIHE ikaba yumvise ko aramutse yerekeje muri APR FC yahabwa miliyoni 15 Frw ndetse n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw

Uyu myugariro aramutse ashyize umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports yazamwishyura amafaranga miliyoni 12 Frw n’umushahara w’ibihumbi 700 Frw asanzwe afata buri kwezi.

Iyi kipe imaze gusinyisha myugariro Iragire Said yaguze muri Mukura Victory Sports, Ndizeye Samuel yakuye muri Vitalo’,Runanira Hamza yasinyishije imukuye muri Marines FC, Yannick Bizimana yakuye muri AS Muhanga, Ciiza Hussein wavuye muri Mukura VS ndetse n’Umunya-Ghana, Olokwei Commodore.

Ange Mutsinzi yitezweho gushyira umukono ku masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza