Ku mugoroba wo ku wa 13 Nzeri 2024 ni bwo Rayon Sports yatangaje ko Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku nshingano zo kuyobora uyu Muryango kubera uburwayi.
Uwayezu yeguye mu gihe yari amaze iminsi atagaragara ku mikino no mu bindi bikorwa by’ikipe, ndetse amakuru avuga ko yagiye kwivuriza umugongo hanze y’u Rwanda.
Yeguye kandi mu gihe yari amaze igihe asa n’uyobora wenyine kuko abari bamwungirije; Kayisire Jacques na Ngoga Roger Aimable bari mu myanya ya Visi Perezida, bamaze igihe bareguye nubwo bitashyizwe hanze.
Ihurizo ku buryo Rayon Sports ishobora kubonamo uyiyobora
Kuri ubu, uyu munsi, birasa n’aho Rayon Sports nta muyobozi ifite kuko muri komite nyobozi yatowe mu Ukwakira 2020, utaranditse yegura ni Umubitsi Ndahiro Olivier gusa.
Byiyongeraho kandi kuba Namenye Patrick wari umaze imyaka ibiri ari Umunyamabanga Mukuru, yamaze kwandika asezera kuri iyi mirimo ndetse azasohoka mu biro ku mpera z’uku kwezi kwa Nzeri nyuma y’iminsi 30 y’integuza yatanze.
Amategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports yavuguruwe mu Ukwakira 2020 na komite y’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah nyuma yo gushyirwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), avuga ko Inteko Rusange itumizwa na Komite Nyobozi cyangwa Umunyamabanga Mukuru.
Kuri ubu, Rayon Sports nta komite nyobozi ifite kuko Umubitsi wenyine ntagize komite. Ikindi ni uko nta Munyamabanga Mukuru ifite kuko Namenye Patrick yamaze gusezera.
Ibyo bivuze ko ntawe ushobora gutumiza Inteko Rusange y’abanyamuryango yagenerwamo ibiza gukurikiraho birimo no gutegura amatora yashoboraga kuba mu kwezi gutaha k’Ukwakira.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko benshi muri Rayon Sports ubu bifashe, bategereje kureba igikorwa, ndetse inzego zagize uruhare mu gukemura ibibazo by’uyu Muryango mu 2020 ari zo zihanzwe amaso.
Abahoze muri Rayon Sports bifuza kongera guhabwa ijambo
Andi makuru IGIHE yamenye ni uko abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports babona ko bagira icyo bayifasha muri ibi bihe bikomeye.
Aba basanga abitwa abanyamuryango bemewe [abayobozi cyangwa abagize za fan clubs] batabona amafaranga yo gukemura ibibazo by’imishahara n’amadeni afitiwe abakinnyi, byose bigera muri miliyoni 150 Frw mbere y’uko haba amatora, bakifuza ko hatumizwa inama y’abantu bose kugira ngo bashakire umuti hamwe.
Gusa, benshi muri abo bahagaritswe mu bikorwa bya Rayon Sports ubwo RGB yahaga icyerekezo imiyoborere y’uyu Muryango mu 2020.
Inkuru bifitanye isano: Uwayezu Jean Fidèle azibukirwa kuki muri Rayon Sports?
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!