Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ni wo ukurikiranwa na benshi mu Rwanda aho ibyemezo biwufatiwemo bigarukwaho kenshi cyane cyane iyo bitavuzweho rumwe ari na yo mpamvu uhabwa abasifuzi mpuzamahanga.
Ku nshuro ya mbere, kuva u Rwanda rwatangira kugira abasifuzi mpuzamahanga, ni bwo umukino wa Rayon Sports na APR FC ugiye gukinwa nta musifuzi mpuzamahanga w’umugabo uri muri batanu bazawuyobora.
Kugeza ubu u Rwanda rufite abasifuzi mpuzamahanga 11 b’abagabo, barimo Uwikunda Samuel, Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri, Rulisa Patience, Twagirumukiza Abdul-Karim, Ruzindana Nsoro, nk’abasifuzi bo hagati mu kibuga.
Ni mu gihe Mutuyimana Dieudonné, Karangwa Justin, Ishimwe Didier, Mugabo Eric, Ndayisaba Said Khamis na Bwiliza Raymond Nonati ari abo ku ruhande cyangwa abo bakunze kwita ab’igitambaro.
Twagirumukiza Abdul-Karim na Mutuyimana Dieudonné Dodos bari mu mahugurwa, mu gihe abasigaye bose bazaba bagiye hanze y’u Rwanda gusifura imikino mpuzamahanga ya CAF Champions League na Confederation Cup.
Ubwo IGIHE yavuganaga n’abashinzwe abasifuzi muri FERWAFA, batangaje ko hagiye gushakishwa umusifuzi umenyereye wayobora uyu mukino, aho bijeje abakunzi ba ruhago ko n’abasifuzi batari mpuzamahanga na bo bashobora kuyobora ’Derby’ neza.
Mu batekerezwa basigaye, harimo Nsabimana Célestin wagiye usifurira aya makipe akomeye, mu gihe Ngabonziza Jean Paul uzasifura Police na APR FC kuri uyu wa Gatatu na we ari undi utekerezwa.
Hari n’amahirwe ko uyu mukino wahabwa umusifuzi mpuzamahanga ariko w’umugore hakaba hatekerezwa Umutoni Aline, na we wagiye asifurira aya makipe akomeye inshuro zirenze imwe mu yindi mikino yakinnye.
Komisiyo y’Abasifuzi ya FERWAFA yatangaje ko icyemezo cy’abazasifura uwo mukino gifatwa kuri uyu wa Gatatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!