00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihangana rya Rayon Sports na Gorilla FC mu byo kwitega ku Munsi wa 10 wa Shampiyona

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 November 2024 saa 10:16
Yasuwe :

Nyuma y’isozwa ry’imikino y’Ikipe y’Igihugu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, mu mpera z’icyumweru Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere irakomeza hakinwa Umunsi wayo wa 10.

Uyu munsi uteganyijwemo imikino myinshi yo guhanga amaso ari na yo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Gorilla FC na Rayon Sports mu mukino usobanuye byinshi

Umukino Gorilla FC izakira Rayon Sports ku Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024 saa 15:00 kuri Kigali Pelé Stadium, ni umwe mu ihanzwe amaso cyane kuko aya makipe ahataniye umwanya wa mbere.

Kugeza ubu, Rayon Sports FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 ikurikiwe na Gorilla FC irusha amanota abiri gusa.

Si uguhatanira umwanya wa mbere gusa bizakomeza uyu mukino, kuko no kuba ari wo wa mbere kuri komite nshya ya Murera birushaho kuwukomeza.

Uyu mukino ni wo komite y’umuryango wa Rayon Sports izatangiriraho manda nshya, nyuma yo gutorwa tariki 16 Ugushyingo 2024.

Bivuze ko aba bagabo bazakora ibishoboka byose mu gutegura uyu mukino mu rwego rwo gutangirana intsinzi cyangwa ibyo ab’ubu bita kuyimenaho amazi (kuyishimira).

Mu 2019, Mudaheranwa Youssuf Hadji yavuye muri Rayon Sports ajya gushinga ikipe ya Gorilla FC ndetse kuva ubwo buri mukino ujya guhuza amakipe yombi usiga wongereye ihangana hagati yayo kubera amagambo aba yavuzwe mbere.

Mu ntangiriro, iyi kipe ntiyajyaga igora Gikundiro, ibyatumaga benshi bayita murumuna wayo bakisunga indirimbo yayo ivuga ko ubu-Rayon ari nk’ingabire, uwo Imana yabuhaye abusazana ndetse akanabupfana.

Icyakora mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe yatumye benshi bahindura imvugo by’umwihariko abayitiriraga kuba murumuna wa Rayon Sports ubwo yayitsindaga ibitego 3-1 ikayibuza Igikombe cya Shampiyona.

Iyi kipe ya Mudaheranwa izakina idafite Irakoze Darcy uri mu bakinnyi igenderaho, utemerewe gukina kubera ikarita y’umutuku. Ni mu gihe Murera izaba yagaruye myugariro Omar Gning wari umaze iminsi afite imvune.

Ukurikije uko amakipe yombi aheruka kwitwara mu mikino iheruka, ntiwashidikanya mu kuvuga ko ari yo meza muri Shampiyona kugeza ubu. Rayon Sports yatsinze imikino itandatu iheruka, mu gihe Gorilla FC yatsinzemo ine, inganya ibiri.

Aya makipe yombi amaze kwinjizwa ibitego bibiri gusa mu gihe ubusatirizi bwa Rayon Sports bumaze kwinjiza ibitego 12 na ho ubwa Gorilla FC bukagira ibitego 11.

Nta kabuza umukino wa Gorilla FC na Rayon Sports ni umwe mu yo utagomba gucikwa mu mpera z’iki cyumweru.

Biteganyijwe ko guhera saa Sita n’Igice, amasaha abiri n’igice mbere y’umukino, Ikipe ya Gorilla FC y’Abatarengeje imyaka 17 izakina n’iya Rayon Sports mbere y’uko bakuru babo bisobanura.

Ni umukino wateguwe byihariye kuko hazaba hari umu-Dj uvanga imiziki ndetse n’umushyushyarugamba.

Gorilla FC yahize kwisubiza umwanya wa mbere isubira Rayon Sports
Rayon Sports iri mu munyenga w'intsinzi izasura Gorilla FC n'ubuyobozi bushya
Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports buzatangirira akazi kuri Gorilla FC bahoranye

APR FC iracyategerejweho kwemeza abakunzi bayo

Shampiyona izasubukurwa APR FC yakira Muhazi United ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ugushyingo 2024 saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino Ikipe y’Ingabo igiye gukina ikomeje gushidikanywaho na benshi kubera umusaruro mubi yatangiranye Shampiyona.

Ntabwo bisanzwe ko mu mikino itanu ya Shampiyona, APR FC yaba ifite amanota umunani, imaze gutsindamo ibiri gusa.

Si ukutabona umusaruro gusa kuko n’amakipe yatsinze ntabwo iri kuyarusha umupira ngo yiyerekane nk’ikipe ya mbere mu gihugu.

Mu gihe, Umutoza wa APR FC, Darko Nović atabona amanota atatu yakomeza kujya ku gitutu gikomeye cyane ko bamwe mu bafana batangiye no kumusabira kwirukanwa.

Muhazi United izasura Gitinyiro iyirusha amanota abiri gusa kuko iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 10.

APR FC yatangiye nabi Shampiyona iracyategerejweho kwemeza abakunzi bayo

Kiyovu Sports yakwitandukanya n’umwanya wa nyuma?

Imikino ibaye irindwi yikurikiranya Kiyovu Sports itabona inota, aho abakunzi bayo bahanze amaso umunsi wa 10 wa Shampiyona ngo barebe ko bakongera kumwenyura.

Urucaca ruzafungura uyu munsi rwakira Etincelles FC ku wa Gatanu, tariki 22 Ugushyingo 2024 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino rusabwa gutsinda rukava ku mwanya wa nyuma kuko ruzakina mbere ya Vision FC irurusha amanota abiri.

Icyakora ubuzima buracyagoye muri iyi kipe y’i Nyamirambo kuko n’inama yari yiswe iyo kuyigoboka yari iteganyijwe ku wa Gatandatu itabaye, ahubwo yimuriwe nyuma y’uyu mukino.

Ku rundi ruhande, Etincelles FC yifuza aya manota kuko niba hari ikipe wakwifuza guhura na yo muri iyi minsi ni Kiyovu Sports kubera ibihe bibi irimo.

Iyi kipe y’i Rubavu iri ku mwanya wa 13 n’amanota umunani, aho iramutse itsinze yarara ku wa cyenda na 11.

Kiyovu Sports y'inyabibazo ihanze amaso umunsi wa 10 ngo irebe ko yakongera kubona amanota atatu izahanganira na Etincelles

Imikino yose y’Umunsi wa 10 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki 22 Ugushyingo 2024

Kiyovu Sports vs Etincelles FC [15:00]

Ku wa Gatandatu, tariki 23 Ugushyingo 2024

Bugesera FC vs Vision FC [15:00]

Marine FC vs Police FC [15:00]

Gasogi United vs Musanze FC [15:00]

APR FC vs Muhazi United [18:00]

Ku Cyumweru, tariki 24 Ugushyingo 2024

Amagaju FC vs AS Kigali [15:00]

Gorilla FC vs Rayon Sports [15:00]

Rutsiro FC vs Mukura VS [15:00]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .