Ni imikino yitezwemo ibintu byinshi nyuma y’uko amakipe menshi yongeyemo imbaraga binyuze ku bakinnyi bashya baguzwe ndetse n’abari baravunitse bamaze gusubukura imyitozo.
Imikino ibanza ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25, yasojwe habaho gutungurwa ku makipe akomeye aho Mukura VS yatsinze Rayon Sports ndetse na APR FC itsindirwa i Huye mu mpera z’icyumweru kimwe.
IGIHE yegereranyije ibintu bitanu byo kwitega mu mikino yo kwishyura.
Gukubana kwa Rayon Sports na APR FC bizavugwa cyane kurusha ibindi
Iyo ukurikiye ibyandikwa mu itangazamakuru, ibivugirwa kuri radiyo na televiziyo ndetse n’ibigarukwaho ku meza y’ibiganiro y’abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, usanga byibanda cyane ku makipe abiri ari yo APR FC na Rayon Sports.
N’uyu mwaka nta kabuza ko ari ko bizagenda kuko ari yo makipe ari imbere muri Shampiyona aho Rayon Sports ifite amanota 36 ku mwanya wa mbere naho APR FC ikagira amanota 31 ku mwanya wa kabiri.
Rayon Sports yasoje imikino ibanza itsinzwe inshuro imwe, inganya imikino itatu muri 15 yakinnye, byatumye benshi bayiha amahirwe menshi ku Gikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.
Nubwo bimeze gutyo, ubuyobozi bwayo na bwo burabizi ko hari byinshi byo gukora mu mikino yo kwishyura, byatumye bugura abakinnyi bane bashya barimo Umunya-Mali Souleymane Daffé, Umunya-Guinée-Bissau Adulai Jaló, Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent n’Umunyarwanda Biramahire Abeddy.
APR FC na yo ntirakurayo amaso kuko amanota atanu ari make bitagorana gukuramo dore ko ubwo yatakazaga igikombe cya 2019, na yo yari yasoje imikino ibanza irusha Rayon Sports amanota ane.
Mu kongeramo imbaraga, iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yagaruye Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’, inagura Umunya-Burkina Faso Cheikh Djibril Ouattara n’Abanya-Uganda Hakim Kiwanuka na Denis Omedi bakina basatira izamu.

Abakinnyi bashya bazaba bahanzwe amaso
Buri mwaka w’imikino, mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira, amakipe yongeramo abakinnyi bashya ashaka kwiyubaka no kuzamura umusaruro yabonye.
Kuva ku makipe ahataniye igikombe kugeza ku arwana no kutamanuka, yose yariyubatse aho abakinnyi benshi yongereyemo ari abasatira izamu.
By’umwihariko mu makipe y’abafana, abakinnyi bashya bitezweho ibitangaza birimo gufasha amakipe kugera ku ntego yatangiranye umwaka w’imikino.


Kiyovu Sports itegerejweho ibitangaza
Nyuma y’amakipe ahanganiye igikombe n’andi ashobora kumanuka, Kiyovu Sports izaba ihanzwe amaso bitewe n’uburyo yitwaye mu mikino ibanza ya Shampiyona yasoje iri ku mwanya wa nyuma.
Nyuma y’imikino 15 ibanza, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 gusa, nyamara mu mwaka ushize nk’iki gihe yari ku mwanya wa gatandatu n’amanota 21.
Ibi birushaho gutera impungenge abakunzi bayo kuko ubwo iyi kipe iheruka kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri mu 2017, nubwo itagikinnye, yari yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 10 n’amanota 18 mu gihe imikino 30 yarangiye ifite amanota 27 ku mwanya wa 15.
Ikindi gituma benshi barushaho kwiheba ni ukuba iyi kipe itaremerewe kongeramo abakinnyi bashya, uretse batanu bakiri bato yatijwe na Intare FC.
Kiyovu Sports izahera kuri APR FC ku wa Gatandatu, yiteguye imikino yo kwishyura ikina imikino ine ya gicuti aho yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 2-1, inganya na Bugesera FC (1-1), Marines FC (2-2) na Rutsiro FC (2-2).

Urugamba rwo kutamanuka rushobora kongera gusaba akayabo
Amakuru bigoye kubonera gihamya avuga ko mu makipe yarwanaga no kutamanuka mu mwaka ushize w’imikino, harimo imwe yashoye arenga miliyoni 20 Frw kugira ngo irebe ko yaguma mu Cyiciro cya Mbere.
Ni icyiciro cyarimo amakipe arenga ane aho byageze mu minsi itatu ya nyuma, bishoboka ko ikipe iyo ari yo yose muri ayo, yamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, ibyatumye hitabazwa uburyo bwose ngo bamwe barokoke.
N’uyu mwaka bishobora kutazoroha kuko amakipe yegeranye mu manota uhereye kuri Bugesera FC, Musanze FC na Marines FC zifite amanta 16 guhera ku mwanya wa 10, ukanyura kuri Etincelles FC na Muhazi United zifite amanota 14 na 13 mbere yo gusoreza kuri Vision FC na Kiyovu Sports zinganya amanota 12 mu myanya ibiri ya nyuma.
Igikomeza imikino yo kwishyura uyu mwaka ni uko kuva kuri Kiyovu Sports ya nyuma kugera kuri Police FC ya kane, harimo ikinyuranyo cy’amanota 11 gusa.
Ni nde uzasoza ayoboye abatsinze ibitego byinshi?
Imikino ibanza ya Shampiyona yarangiye rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Sénégal Fall Ngagne, ari we umaze gutsinda ibitego byinshi aho yinjije icyenda.
Yari akurikiwe na Useni Séraphin w’Amagaju FC watsinze ibitego umunani naho Umar Abba wa Bugesera FC na Habimana Yves wa Rutsiro FC bafite ibitego bitandatu.
Rutahizamu wa Police FC, Ani Elijah, watsinze ibitego byinshi mu mwaka ushize abinganya na Victor Mbaoma utarabona izamu uyu mwaka muri APR FC, ari mu mubare utari muto w’abamaze kwinjiza ibitego bitanu.
Aba bakinnyi bose kimwe n’abandi barimo abaguzwe, bitezweho byinshi mu mikino yo kwishyura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!