Iki gitego cyatsinzwe tariki ya 6 Kanama 2024, kiba kimwe muri bitatu, Kitara FC yatsinze KCCA mu mukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
Omedi yatsinze iki gitego ahagaze mu mfuruka y’urubuga rw’amahina ku ruhande rw’iburyo, anyuza akaguru ke k’iburyo inyuma y’ak’ibumoso atera umupira muremure, umunyezamu ntiyabasha kuwukuramo.
Mu gihe cyagira amahirwe yo gutoranywa, cyaba icya kabiri gihembwe cyaratsinzwe muri ubwo buryo buzwi nka ‘Rabona kick’, nyuma y’icya Erik Lamela wakiniraga Tottenham yatsinze Arsenal mu 2021.
Iki gitego kandi gihatanye n’ibindi 10 birimo icy’Umunye-Ghana, Mohammed Kudus wa West Ham United yatsinze Freiburg muri UEFA Europa League.
Ibindi birimo icyo Alejandro Garnacho yatsinze Everton muri Premier League. Hari n’icya Federico Dimarco wa Inter de Milan yatsinze Frosinone muri Serie A.
Puskás Award ni igihembo gihabwa umukinnyi watsinze igitego cyiza ku Isi, cyitiriwe Ferenc Puskás wari rutahizamu ukomeye w’Ikipe y’Igihugu ya Hongrie n’andi yanyuzemo nka Real Madrid.
Igitego Denis Omedi ukinira Kitara FC, yatsinze KCCA muri Shampiyona ya Uganda, cyashyizwe mu bitego 11 byiza bizatoranywamo icyahize ibindi mu bihembo bya FIFA Puskás Award. pic.twitter.com/9cdExpb0Hv
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 29, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!