00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisubizo cya Minisitiri Munyangaju ku mutoza w’Amavubi wiswe umutsindirano

Yanditswe na Ishimwe Olivier Ba
Kuya 16 July 2022 saa 12:55
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yatangaje ko yaba Minisiteri ayoboye na FERWAFA buri ruhande ruzi inshingano zarwo mu gushyiraho Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, ari na yo mpamvu uhari yaje impande zose zamwumvikanyeho.

Mu kiganiro yagiranye na Radio10, Minisitiri Munyangaju yatangaje ko batajya batsindira (bahatira) FERWAFA umutoza ahubwo bo bakurikiza ibyo basabwa na FERWAFA igakora ibyayo.

Ibi yabivuze nyuma y’ikibazo yari abajijwe ku bijyanye n’ishyirwaho ry’umutoza Carlos Alós Ferrer byari byavuzwe ko ari umutsindirano.

Yagize ati "Ibyo bintu ntabwo ari byo. Abanyarwanda bakwiye kumenya uruhare rwa Minisiteri ya Siporo. Ntabwo Minisiteri ya Siporo itoza, ntabwo ifite uruhare runini cyane ku mutoza w’Ikipe y’Igihugu mu buryo bwo kuvuga ngo turarebera ububyo atoza kuko urwo ni uruhare rwa FERWAFA.”

“Twebwe duhemba umutoza w’ikipe y’igihugu hanyuma FERWAFA na yo ikagenzura umusaruro we.”

Ubwo Mashami Vincent yatozaga Amavubi higeze kuvugwa ibyo kutumvikana hagati ya FERWAFA na Minisiteri ya Siporo ku kongererwa amasezerano kuko FERWAFA yavugaga ko umusaruro we uri hasi mu gihe Minisiteri yo yashakaga ko yongerwa.

Minisitiri yakomeje avuga ko ikintu nibura bakora ari ugutanga ubujyanama ariko batapfa kwivanga mu bijyanye n’umusaruro w’umutoza.

Yakomeje agira ati "Nk’uko nabivuze kare Minisiteri yishyura umutoza; ishobora kugira inama FERWAFA ariko ntiyakwivanga mu bijyanye na tekiniki kuko abashinzwe tekiniki ni FERWAFA."

Carlos Alós Ferrer ubwo yagirwaga umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe, hari abavugaga ko ari umutsindirano, abandi bakavuga ko ari uwo Nizeyimana Olivier yizaniye kuko akomoka muri Espagne.

Carlos Alós Ferrer ni we mutoza w'Amavubi aherutse gusinya amasezerano y'umwaka umwe
Minisitiri Munyangaju avuga nta ruhare minisiteri igira mu guhitamo umutoza w'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .