00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikombe cya UEFA Champions League cyageze muri Kenya

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 May 2025 saa 12:33
Yasuwe :

Igikombe cya UEFA Champions League kiri gutambagizwa mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, cyagejejwe muri Kenya aho kigomba kwerekwa abakunzi ba ruhago.

Ku wa Kane, tariki ya 1 Mata 2025, ni bwo iki gikombe cyageze mu mujyi wa Nairobi, kizanywe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Bastian Schweinsteiger, wakiniye amakipe arimo Manchester United na Bayern Munich.

Iki gikombe kizava muri iki gihugu tariki ya 3 Gicurasi, ariko mbere yo kugenda hazabaho umwanya wo kucyereka abakinnyi bo muri iki gihugu, abakanyujijeho ndetse n’abafana.

Muri iki gikorwa kandi umunyabigwi Schweinsteiger n’ubuyobozi bwa UEFA bazaganira n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Kenya ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu.

Mbere y’uko iki gikombe kigera muri iki gihugu cyanyuze muri Zambia, Afurika y’Epfo, Vietnam na Indonesia.

Amakipe ari guhatanira iki gikombe yamaze gukina imikino ibanza ya ½. Arsenal izahura na Paris Saint-Germain mu wo kwishyura, mu gihe FC Barcelona izikiranura na Inter Milan, zishakamo izakina umukino wa nyuma.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uteganyijwe tariki ya 31 Gicurasi 2025, ukazabera mu Budage kuri Stade ya Allianz Arena.

Igikombe cya UEFA Champions League kizerekwa abafana mbere yo kuva muri Kenya
Bastian Schweinsteiger yakiriwe muri Kenya
Igikombe cya UEFA Champions League kiri muri Kenya
Bastian Schweinsteiger yahuye n'abakunzi ba ruhago muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .