Ku wa Kane, tariki ya 1 Mata 2025, ni bwo iki gikombe cyageze mu mujyi wa Nairobi, kizanywe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Bastian Schweinsteiger, wakiniye amakipe arimo Manchester United na Bayern Munich.
Iki gikombe kizava muri iki gihugu tariki ya 3 Gicurasi, ariko mbere yo kugenda hazabaho umwanya wo kucyereka abakinnyi bo muri iki gihugu, abakanyujijeho ndetse n’abafana.
Muri iki gikorwa kandi umunyabigwi Schweinsteiger n’ubuyobozi bwa UEFA bazaganira n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Kenya ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu.
Mbere y’uko iki gikombe kigera muri iki gihugu cyanyuze muri Zambia, Afurika y’Epfo, Vietnam na Indonesia.
Amakipe ari guhatanira iki gikombe yamaze gukina imikino ibanza ya ½. Arsenal izahura na Paris Saint-Germain mu wo kwishyura, mu gihe FC Barcelona izikiranura na Inter Milan, zishakamo izakina umukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uteganyijwe tariki ya 31 Gicurasi 2025, ukazabera mu Budage kuri Stade ya Allianz Arena.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!