00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikombe cy’Isi cyo muri Qatar 2022 ni icya nyuma kuri Lionel Messi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 11:58
Yasuwe :

Rutahizamu ukomoka muri Argentine, Lionel Messi, yemeje ko Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022 ari cyo cya nyuma azakina ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu cye.

Ni ku nshuro ya gatanu, Lionel Messi w’imyaka 35 agiye gukina imikino y’Igikombe cy’Isi.

Uyu mukinnyi yatangaje ko atazongera gukina ikindi Gikombe cy’Isi nyuma y’ikizabera muri Qatar mu mpera z’umwaka.

Messi yabwiye umunyamakuru Sebastian Vignolo w’iwabo muri Argentine ko yamaze gufata umwanzuro werekeye ahazaza he mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine, La Albiceleste.

Yagize ati “Iki ni cyo Gikombe cy’Isi cya nyuma. Ndabihamije. Icyemezo namaze kugifata.’’

Lionel Messi ukinira Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa amaze gukina ibikombe by’Isi bine ari kumwe na Argentina, yayitsindiye ibitego bitandatu, atanga imipira itanu ibyara ibitego mu mikino 19 yagaragayemo. Ibi byanamuhesheje igihembo nk’umukinnyi w’irushanwa mu 2018 ku bwo gufasha ikipe kugera ku mukino wa nyuma, igatsinda n’u Budage igitego 1-0.

Lionel Messi aganira na ESPN yavuze ko kwitabira Igikombe cy’Isi atari ibintu byoroshye, ko ahora yifuza kugikina.

Ati “Iminsi isigaye ndi kuyibarira ku ntoki kugira ngo tujye muri Qatar. Mfite inyota yo kugera hariya hantu nk’uko bisanzwe no ku bindi bikombe nitabiriye. Ubu ndifuza ko cyaba aka kanya. Mfite amatsiko y’ibizahabera n’uko bizagenda. Mu ijambo rimwe kizaba ari cyo nkinnye bwa nyuma.”

Argentina iri ku mwanya wa Gatatu ku Isi ku rutonde rukorwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, iri mu Itsinda (C) hamwe na Saudi Arabia, Mexique na Pologne mu Gikombe cy’Isi 2022.

Abasesenguzi baha Argentina amahirwe ariko kuri Messi avuga ko ikipe yose ijya mu cy’Isi iba ikomeye.

Ati “Mu gikombe cy’Isi buri kimwe cyaba kandi mugatungurwa. Ariko buri gihe twe nka Argentina duhora twiteguye kandi amateka yacu arabitwemerera cyane ko tuba abakandida ku gikombe.”

Messi yageze mu Ikipe y’Igihugu bwa mbere mu mwaka wa 2005, akina imikino 164 ndetse muri iyo mikino yose yakinnye yayitsindiye ibitego 90.

Kuva icyo gihe kugeza agiye gukina Igikombe cy’Isi cya gatanu, bimushyira mu bamaze gukina imikino myinshi mu Gikombe cy’Isi inyuma ya Javier Mascherano na nyakwigendera Diego Maradona.

Mu 2016, Messi yigeze atangaza ko yahagaritse gukinira Ikipe y’Igihugu nyuma yo gutsindwa na Chile ku mukino wa nyuma wa Copa America ariko yaje kwisubiraho kuri icyo cyemezo, akomeza kuba kapiteni wa Argentine.

Messi yatangaje ko azahagarika gukinira Argentine muri uyu mwaka ariko agakomeza gukinira amakipe atandukanye nibura kugeza mu 2026 ubwo azahagarika gukina ruhago burundu.

Lionel Messi yatangaje ko Igikombe cy’Isi cyo muri Qatar 2022 ari cyo cya nyuma agiye gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .