Igikombe cy’Isi cyo mu 2022 gishobora kwitabirwa n’amakipe 48

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Werurwe 2019 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Inama ya FIFA yaberaga i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko bagiye gukorana n’igihugu cya Qatar kizakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2022, bakareba uburyo cyakwitabirwa n’amakipe 48.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yifuza kongera umubare w’amakipe yitabira iri rushanwa akava kuri 32 akaba 48, aho yavuze ko bishoboboka ariko bisaba ko haboneka ikindi gihugu cyafatanya na Qatar mu kwakira iyi mikino.

Kuwait na Oman nibyo bihugu bishobora kuvamo igihugu cyafatanya na Qatar mu kwakira iri rushanwa rikomeye muri ruhago ku Isi, mu gihe Bahrain, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bikomeje kugenda biguru ntege muri ibi biganiro.

Kuwait na Oman bafitanye umubano mwiza na Qatar kurusha ibi bihugu bindi, ariko na bo bafite ibibazo by’ibikorwaremezo nk’amasitade adahagije. Kuba umubare w’amakipe wakwiyongera ngo bizatuma hari miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika zizaboneka nk’inyongera nk’uko byatangajwe na Al Jazeera.

Mu 2017, abayobora ruhago ku Isi bari bari batoye ko igikombe cy’Isi cya 2026 kizakirwa na Canada, Mexique na Leta zunze ubumwe z’Amerika aricyo cyakwitabirwa n’amakipe 48.

Umwanzuro wa nyuma uzafatwa mu nama ya FIFA izabera i Paris muri Kamena. Perezida wa FIFA yavuze ko nibiramuka bikunze bizaba ari byiza, ariko n’ubwo bitakunda nabwo bizakomeza kuba byiza.

FIFA yemeje n’ impinduka mu gikombe cy’Isi cy’amakipe

FIFA yemeje kandi ko igikombe cy’Isi cy’amakipe (Club World Cup) kizajya cyitabirwa n’amakipe 24 guhera mu 2021 n’ubwo amakipe akomeye y’i Burayi avuga ko ashobora kutitabira iri rushanwa.

Biteganyijwe ko umugabane w’u Burayi uzajya uba uhagarariwe n’amakipe umunani, aho rizajya riba buri myaka ine hagati ya Kamena na Nyakanga nk’uko igikombe cy’Isi gikinwa cyangwa ibikombe bitegurwa n’impuzamashyirahamwe.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba inama nkuru y’iri shyirahamwe yabaye kuri uyu wa Gatanu yaramushyigikiye kuri iki gitekerezo.

Ati "Ubu Isi izareba igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya nyacyo, aho abafana bazareba amakipe meza ku Isi ahanganira kuba koko aba mbere ku Isi nzima."

Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyari gisanzwe kiba mu Ukuboza buri mwaka kikitabirwa n’amakipe arindwi avuye ku migabane itandatu, ariko iri rushanwa rikaba ridahabwa agaciro cyane n’abafana b’i Burayi.

Hasabwe ko ikipe imwe izajya yitabira iri rushanwa yajya ihabwa miyoni 50 z’amapawundi (£50m). Ishyirahamwe rihuza amakipe y’i Burayi, European Club Association (ECA) rivuga ko ubu buryo bwagatangiye gukurikizwa nyuma ya 2024.

Abagize inama y’ubuyobozi ya ECA barimo n’umuyobozi wa Manchester United, Ed Woodward, basinye ibaruwa ivuga ko badashyigikiye ubu buryo bushya bw’iri rushanwa, bavuga ko batazaryitabira.

Abajijwe niba nta mpungenge batewe no kuba bazakina iri rushanwa amakipe akomeye y’i Burayi atarimo, Infantino yagize ati "twizeye ko amakipe yose meza azitabira kandi turi kugirana ibiganiro byiza na UEFA."

Real Madrid niyo ifite igikombe giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ikaba yaracyegukanye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino avuga ko bari kuganira na UEFA kugira ngo amakipe y'i Burayi azitabire iri rushanwa rishya
U Bufaransa nibwo bwegukanye Igikombe cy’Isi umwaka ushize butsinze Croatia ibitego 4-2
Iki gikombe cy'Isi cyabereye mu Burusiya
Abayobozi bari mu byishimo ubwo u Bufaransa bwegukanaga Igikombe cy'Isi cyo mu 2018
Real Madrid yegukanye Igikombe cy'Isi cy'Amakipe mu nshuro eshatu ziheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza