Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Mata 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryashyize hanze ingengabihe ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Iyari isanzwe yateganyaga ko Police FC izakirira APR FC kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu, tariki ya 16 Mata, ariko kuko Ikipe ya Polisi y’Igihugu ifite umukino wa Shampiyona biba ngombwa ko wimurwa.
Umukino watumye habaho impinduka ni uw’Umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 18 Mata, uzahuza Police FC na Gasogi United FC.
Byemejwe ko amakipe yombi azakina uyu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa Kabiri, uwo kwishyura ukazaba mu cyumweru gitaha tariki ya 23 Mata.
Indi mikino iteganyijwe muri iki cyiciro ni uwa Mukura VS na Rayon Sports uzabera i Huye mu mukino ubanza, ku wa Kabiri saa Kumi n’Imwe z’umugoroba mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 22 Mata.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!