00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihombo cya miliyoni zirenga 200 Frw: Munyakazi Sadate yazinutswe ubuyobozi bwa Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 September 2024 saa 11:39
Yasuwe :

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yatangaje igihombo yamuteye ndetse n’ibitutsi yakurikijwe biri mu byamuteye guhurwa kongera kuyobora iyi kipe idafite Perezida kugeza ubu.

Mu 2019, mu mpera za manda ya Paul Muvunyi hatangiye kuzamuka izina rishya ryavugwaga ko rifite amafaranga menshi ndetse rigira n’uruhare mu buzima bwa munsi bw’ikipe.

Igihe cyarageze, Munyakazi atorerwa kuyobora iyi kipe muri Nyakanga 2019 benshi mu bakunzi bayo bamwakirana yombi kuko bumvaga amafaranga abonetse.

Yagiyeho ari umugabo w’imishinga myinshi yiterambere irimo amakarita ya MK Card yagombaga gufasha iyi kipe kwinjiza amafaranga, yewe anamurika uwa stade yiswe ‘Gikundiro Stadium’.

Iminsi yaragiye, ibintu bihinduka bibi iwaje aririmbwa aratukwa karahava, anashinjwa gusenya ikipe. Ntibyatinze muri Nzeri 2020, Munyakazi yakuwe kubuyobozi bwa Rayon Sports, ikipe isigarana Komiye y’Inzibacyuho.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Munyakazi yagaragaje ko mu buyobozi bwe yahombye miliyoni zirenga 200 Frw zirimo imishahara, kugura abakinnyi n’imishinga itandukanye yakoze.

Ubwo yari abajijwe niba yakongera kwemera kuyobora Gikundiro, Munyakazi yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko muri gahunda ze iyo itarimo.

Yagize ati “Ntabwo byashoboka. Mbivuze mbibwira Isi yose ko Munyakazi Sadate muri gahunda afite ntabwo nakongera kuyobora Rayon Sports.”

Yakomeje avuga ko yakanzwe n’izi nshingano bitewe n’umutungo uhatikirira kandi bikarangira wituwe ibitutsi byinshi.

Ati “Ibi biro niba mubyibuka, byahoragamo aba Rayon Sports, akazi kanjye nsa n’ugashyize ku ruhande. Umutungo wanjye nkagenda nkawufata, rimwe na rimwe ukabihisha n’umugore ko wawufashe, ukawutanga, nishyura abakinnyi amafaranga baguzwe, ndahemba kuva ku bwa Muvunyi, ndahemba ku bwanjye mu mutungo wanjye, miliyoni 94 Frw ziragenda.”

“Nkora imishinga ya MK Card, yantwaye miliyoni zirenga 150 Frw, imibare irahari. Ndara amajoro noza imikorere y’ikipe, ntegura amategeko ngengamikorere, nshyiraho uburyo bwatuma Rayon Sports iba ikipe ikomeye, umwanya wanjye ndawutanga, nyuma na nyuma bati Sadate arashaka gusenya Rayon Sports.”

Munyakazi avuga ko ahubwo yiyemeje gushyigikira buri muyobozi wese uzahabwa iyi kipe, akamuha icyo ashoboye cyose.
Ati “Naratinye. Oya rwose. N’Aba-Rayons baba bambona muri ubwo buryo, oya. Nzashyigikira ubuyobozi bwose bwajyaho, iryo ryo ni isezerano nahaye Rayon Sports ariko kugaruka kuyobora oya.”

Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 kugeza muri Nzeri 2020.

Munyakazi Sadatte wayoboye Rayon Sports umwaka, yazinutswe ubuyobozi bwayo kubera igihombo cyarenga miliyoni 200 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .