00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe tombola y’igikombe cy’Afurika izabera cyamenyekanye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF) yatangaje ko mu kwezi gutaha aribwo hazaba tombola izagena uko amakipe azesurana mu gikombe cy’Afurika cy’Ibihugu (CAN 2021) giteganyijwe kuba mu mwaka utaha.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 CAF yatangaje ko tombola y’uko amakipe azesurana mu gikombe cy’Afurika izaba ku wa 17 Kanama 2021 i Yaoundé muri Cameroun.

Ubundi tombola y’uko amakipe azahura muri iri rushanwa yari iteganyijwe ku wa 25 Kamena uyu mwaka ariko biza gusubikwa kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Uretse tombola ariko n’irushanwa ubwaryo rimaze gusubikwa inshuro ebyiri kubera iki cyorezo cya Covid-19 gikomeje kwibasira Umugabane wa Afurika.

Kugeza ubu iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 24 kandi ni ku nshuro ya mbere bigiye kuba. Biteganyijwe ko hatagize igihinduka CAN 2021 izaba hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022.

Kugeza ubu haribazwa niba Algérie ifite igikombe giheruka yegukanye itsinze ikipe ya Sénégal ariyo izacyisubiza.

Ibihugu 24 byamaze gukatisha tike yo gukina iri rushanwa ni Burkina Faso, Cape Verde, Côte d’Ivoire, Comoros, Misiri, Ethiopie, Gabon, Gambie, Ghana, Guinée, Guinée-Bissau, Guinée Equatorial, Malawi, Mali, Mauritania, Marocc, Nigerie, Sénégal, Sierra Leone, Tunisie, Sudan, Zimbabwe, Cameroun na Algérie.

Algérie niyo ifite igikombe giheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .